English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abasirikare 32 ba FARDC bahunze ubwo bahanganaga na M23 bagejejwe muri gereza

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2024 hatangiye urubanza rw'abasirikare bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bivugwa ko bahunze abarwanyi b'umutwe wa M23 i Kanyabayonga maze bayabangira ingata.

Ni urubanza rwabereye i Butembo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, Abo basirikare bakurikiranyweho ibyaha birimo guhunga umwanzi, gusesagura amasasu ndetse no gusahura abaturage.

Ni ibyaha bakoreye muri Teritwari ya Lubero aho umutwe wa M23 uheruka kwigarurira uduce dutandukanye turimo imijyi ya Kanyabayonga na Kirumba.

Amakuru avuga ko hafunzwe abasirikare 32 nkuko byemejwe n'Umuvugizi w'ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ziri mu bikorwa mu gice cya Grand-Nord,Lt Col Mack Hazukay.

Uyu yavuze ko kuri bariya basirikare harimo bane b'igitsina gore kandi avuga ko bazahanwa mu buryo bukurikije amategeko.

Umuvugizi wa Sosiyti sivile ikorera muri Lubero yavuze ko mu byo bariya basirikare basahuye harimo imodoka na za moto basanze ku muhanda uhuza Kanyabayonga na Butembo.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNAYA UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BURERA MURI RUGARAMA

ITANGAZO RYA CYAMUNAYA Y'UMUTUNGO UHEREREYE MURI NYABIHU WAGURA KURI MAKE

RDF yirukanye abasirikare bato n'abakuru 196

Umugore waciye igitsina cy'umugabo we agahunga yatawe muri yombi

Abasirikare 25 ba FARDC bakatiwe urwo gupfa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-03 15:36:17 CAT
Yasuwe: 22


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abasirikare-32-ba-FARDC-bahunze-ubwo-bahanganaga-na-M23-bagejejwe-muri-gereza.php