English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abasirikare 25 ba FARDC bakatiwe urwo gupfa

Urukiko rwa gisirikare rwo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bari mu bahunze abarwanyi b'umutwe wa M23 ubwo bari bahanganye i Kanyabayonga.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga nibwo aba basirikare bakatiwe urwo gupfa.

Abasirikare 32 nibo bari bakurikiranyweho ibyaha birimo guhunga umwanzi,gusesagura amasasu no gusahura imitungo y'abaturage.

Ni ibyaha bakoreye muri Teritwari ya Lubero mu mpera z'icyumweru gishize, icyo gihe nibwo inyeshyamba za M23 zigaruriye iduce dutandukanye turimo imijyi ya Kirumba na Kanyabayonga.

Umusirikare umwe mu baregwaga yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamywa icyaha cy’ubujura, mu gihe bane b’igitsina gore bo bagizwe abere kuko nta bimenyetso bibashinja byigeze biboneka.

Hagati aho Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare mu majyaruguru ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Mbuyi Reagan, yashimye icyemezo cy’urukiko rwakatiye urwo gupfa bariya basirikare; agaragaza ko kigiye gutuma abandi basirikare bifuzaga kuva mu birindiro byabo birinda guhunga batabanje guhabwa amabwiriza n’ababakuriye.



Izindi nkuru wasoma

RDF yirukanye abasirikare bato n'abakuru 196

Abasirikare 25 ba FARDC bakatiwe urwo gupfa

Abasirikare 32 ba FARDC bahunze ubwo bahanganaga na M23 bagejejwe muri gereza

Abasirikare 2000 ba Tchad bitabajwe kugirango bafatanye na SADEC guhangana na M23

Abasirikare 50 barimo na ba Ofisiye ba RDF basoje amasomo muri Uganda



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-04 09:05:25 CAT
Yasuwe: 71


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abasirikare-25-ba-FARDC--bakatiwe-urwo-gupfa.php