M23 yasakiranye na FARDC yigarurira uduce dutatu muri Masisi
Inyeshyamba z'umutwe wa M23 zafashe imijyi ya Lukopfu, Kisumu , Bufaransa yo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Rugugu , nyuma y'imirwano ikaze yahuje uyu mutwe n'ingabo za Leta ya Kinshasa (FRDC) ndetse n'abandi bafatanyabikorwa bayo muri iyi ntambara.
Amakuru aturuka muri ibyo bice avuga ko iyi mirwano yahitanye abantu batatu abandi barenga 20 barakomereka , ariko iyi mibare ikaba ari iyo agateganyo nko bitangazwa na sosiyeti sivile yo muri ako gace.
Umujyi munini wa Kaniro wo ukomeje kugenzurwa n'ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo na Wazalendo .kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ngo ibintu byari byifashe neza muri ako gace nkuko amakuru agera kuri Kivu Morning Post abyemeza.
Kubera iyi ntambara biravugwa ko abaturage benshi bo muri ako gace bahunze berekeza Kaniro na Katale.
Na none kandi, ngo ubu inyeshyamba za M23 zirihuta zerekeza muri centre ya Masisi nyuma yo kwigarurira imidugudu myinshi muri Teritwari ya Masisi. Ni nyuma kandi yo kwigarurira agace kanini ko mu mujyi wa Kikuvo muri Teritwari ya Lubero.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show