English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ese koko Pep Guardiola hari icyo yicuza kuba atarakoreye Manchester City?

Ku cyumweru, tariki ya 30 Werurwe 2025, Manchester City yatsinze AFC Bournemouth ibitego 2-1 mu mukino wa 1/4 cya FA Cup, yizera gukomeza mu mikino ya 1/2. Uyu mukino wari ingenzi cyane kuri Manchester City kuko gutsindwa kwari kuba bishyize iherezo ku mahirwe yayo yo gutwara igikombe uyu mwaka, nyuma yo kuba imaze kuvamo muri UEFA Champions League ndetse ikaba ifite amahirwe make muri shampiyona y’u Bwongereza.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Pep Guardiola yatangaje ikintu yicuza atakoze muri Manchester City, yagize ati: "Nize ibintu byinshi nkiri muri FC Barcelona, aho nahaye amahirwe menshi abakinnyi bakiri bato. Hano naho dufite abakinnyi bafite ubushobozi, batagira ubwoba kandi bahuza n’abandi byihuse. Buri gihe nabonaga McAtee, Nico na Rico ari urugero rwiza. Wakibaza impamvu batabonye iminota myinshi muri iyi shampiyona twagize mbi. Buri gihe ndicuza, bari bakwiye gukina cyane kuko bagaragaza ubuhanga buhanitse."

Ibi Guardiola yabivuze nyuma y’uko umukinnyi ukiri muto, Nico O’Reilly, yagize uruhare rukomeye mu gutsinda AFC Bournemouth. Uyu mukinnyi ni we watanze umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Omar Marmoush, ndetse yanatanze undi mupira wavuyemo igitego cya mbere cya Erling Haaland.

Manchester City ifite urubyiruko rutanga icyizere, barimo James McAtee, Rico Lewis na Oscar Bobb (ufite imvune). Aba bakinnyi bagaragaza impano idasanzwe, kandi Guardiola yemeza ko bakwiye gukina cyane kugira ngo bagire uruhare runini mu hazaza h’ikipe.

Nyuma yo kugera muri 1/2 cya FA Cup, Manchester City izahura na Nottingham Forest, ikipe iri hafi yayo mu manota ku rutonde rwa shampiyona y’u Bwongereza. Uyu mukino uritezwe cyane kuko Nottingham Forest iheruka gutsinda Manchester City igitego 1-0.



Izindi nkuru wasoma

Harry Maguire yagejeje Manchester United muri ½ cya Europa League mu mukino utazibagirana

Sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi - Chryso ugiye kongera gutaramira imbaga kuri Pasika

Perezida Kagame na mugenzi we wa Misiri mu biganiro byihariye ku mutekano wa DRC

Arteta yitabaje Pep Guardiola mbere yo gukura Real Madrid mu irushanwa: ‘Nari ngiye kumushimira’

Ese koko Mukura VS ishobora kudaterwa mpaga kubera raporo yihariye y’abatekinisiye?



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-31 09:52:45 CAT
Yasuwe: 67


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ese-koko-Pep-Guardiola-hari-icyo-yicuza-kuba-atarakoreye-Manchester-City.php