Sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi - Chryso ugiye kongera gutaramira imbaga kuri Pasika
Mu gihe benshi mu bahanzi baba bafite inzozi zo kumenyekana no kuzuza ibitaramo bikomeye, Chryso Ndasingwa we avuga ko yabaye umuhanzi atabiteganyije, ndetse ko na we atari yiteze aho ageze ubu mu rugendo rwe rw’umuziki. Uyu muhanzi uri mu bagezweho mu ndirimbo zaririmbiwe Nyagasani, aritegura igitaramo gikomeye kuri Pasika, tariki 20 Mata 2025, aho azafatanya n’abahanzi bakunzwe barimo True Promesses, Papy Clever na Dorcas, ndetse na Arsene Tuyi.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Chryso yavuze ko ubuhanzi bwe bwatangiye bitunguranye, nyuma yo kuririmba mu rusengero nk’abandi, agasohora indirimbo nyuma ya Covid-19 bikarangira abantu bayikunze mu buryo budasanzwe.
Ati: “Mu by’ukuri ibi bintu byarantunguye, sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi. Nari mfite inzozi zo gukora imirimo isanzwe ngo mbone amafaranga. Ariko indirimbo ya mbere nasohoye abantu barayikunda, Imana irankundira.”
Uyu muhanzi, wagize igitaramo cy’imbonekarimwe muri BK Arena umwaka ushize, ubwo yayuzuzaga ari wenyine, avuga ko nta banga yihariye afite yakwita iryo ryamugejeje ku rwego rushimishije.
Ati “Nta banga, naba nkubeshye pe. Gusa nizeye ko nyuma y’imyaka icumi cyangwa makumyabiri nzaba mfite ibyo mvuga ku bumenyi buturutse ku rugendo rurerure. Ubu ndacyari kwiga.”
Chryso asaba abandi bahanzi kudacika intege, cyane ko n’ubwo ari mushya mu ruhando rw’abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana, amaze gukundwa n’abatari bake, kandi ibikorwa bye bikomeje kugaragaza icyerekezo gifite intego.
Igitaramo cye cya Pasika kitezweho kwakira imbaga y’abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana, kikazabera muri Camp Kigali, kikaba cyitezweho gushyira ku rundi rwego igikundiro uyu muhanzi afite.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show