English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Icyorezo cya Mpox kizwi nk’ubushita bw’Inkende kimereye nabi abaturanyi.

Mpox, izwi hambere nka monkeypox, ni indwara iterwa na virusi ya monkeypox, yo mu bwoko bwa Orthopoxvirus. Mpox ni indwara yandura ishobora gutera ubushita bubabaza ku ruhu. Abantu benshi barayikira neza, ariko hari n’abaremba cyane tutibagiwe n’abo ihitana.

Abaturage 104 bo mu gihugu cya Uganda bamaze kwandura iki igiteye impungenge muri iki gihugu cy’abaturanyi benshi mu bandura biganje mu Murwa mukuru Kampala.

Ahandi hibasiwe cyane ni ahitwa Nakasongola, Wakiso ndetse no muri gereza hariyo abantu babiri baraye banduye.

The East African yanditse ko ubuyobozi bwa Uganda buri gukorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO/OMS, mu guhangana n’iyi ndwara.

Uganda iragerageza guhagarika ikwirakwira ry’iyi ndwara kugira ngo idakomeza kwaduka muri benshi, ikazatuma igihugu gishyirwa mu kato.

Uko iyi virusi yandura.

Kuramukanya mukoresheje ibiganza, gukoranaho n’umuntu uyirwaye, gukorana imibonano mpuzabitsina n’uyirwaye, gusomana n’ibindi.

Ibimenyetso biranga uwanduye Mpox.

Kugira ubushita cyangwa ubuheri ku ruhu, kugira umuriro ukabije, kubabara mu muhogo, kuribwa umutwe bikabije, kugira ububabare bw’imitsi, kugira intege,kubyimba udusabo tw’amaraso (ganglions lymphatiques).

Inzira wakoresha kugira ngo ukumire cyangwa wirinde iki cyorezo.

Gukaraba intoki kenshi ukoresheje amazi meza n’isabune cyangwa ukoresheje umuti w’isuku wa arukoro, kwirinda gukoranaho n’umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Mpox, gukurikiza inama n’amabwiriza atangwa na Minisiteri y’Ubuzima ku buryo bwo kwirinda no gukumira Mpox, kimwe n’amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi ku banyeshuri.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Icyorezo cya Mpox kizwi nk’ubushita bw’Inkende kimereye nabi abaturanyi.

Imibare mishya igaragaza uko icyorezo cya Marburg gihagaze.

MINISANTE yatangaje imibare mishya igaragaza uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda.

RIB yafunze umunyamakuru Fatakumavuta kubera gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga.

MINISANTE yatangaje imibare mishya igaragaza uko icyorezo cya Marburg gihagaze.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-22 10:18:38 CAT
Yasuwe: 59


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Icyorezo-cya-Mpox-kizwi-nkubushita-bwInkende-kimereye-nabi-abaturanyi.php