Erling Haaland yongeye amasezerano azamugeza muri 2034 nk’umukinnyi wa Manchester City.
Erling Haaland, rutahizamu ukomeye w’umunya-Norvege, yongeye gusinya amasezerano mashya muri Manchester City, asinye kugeza mu mwaka wa 2034.
Uyu mukinnyi, umaze kuba ikimenyabose ku isi, yageze muri City mu 2022 avuye muri Borussia Dortmund, kandi mu gihe gito, yatumye abafana n'abakunzi b'umupira w'amaguru bose bamutekereza nk'umwe mu bakinnyi beza cyane ku isi.
Haaland amaze gutsinda ibitego byinshi muri Premier League, aho kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 111 mu mikino 126, bikaba byaratumye atumirwa nk'umukinnyi wa mbere muri Manchester City.
Uyu mukinnyi afite impano idasanzwe, kandi niwe wabaye urutare rw'ingenzi mu rugendo rw'iyi kipe mu guhatana mu gikombe cya Premier League ndetse no mu mikino y’ibikombe bya UCL.
Amasezerano mashya yahawe Haaland afite agaciro k'amafaranga akomeye, aho azajya ahembwa ibihumbi £500,000 buri cyumweru, agahabwa umwanya wa mbere mu mukinnyi uhembwa menshi muri Premier League.
Bivuze ko Manchester City ishimangira ko Haaland ari umukinnyi w'ingenzi mu gihe kirekire, aho izamufasha kugera ku nzozi ze no gukomeza gukinira iyi kipe mu buryo bufite intego.
Ikindi cy’ingenzi ni uko ingingo y'igura mu masezerano ye ya mbere yakuweho, bigatuma Manchester City idashobora kumugurisha ku giciro cyoroshye, kandi uburyo bwo kumugumana burushijeho kuba ingirakamaro kuri iyi kipe.
Pep Guardiola, umutoza wa Manchester City, yashimye cyane Haaland, avuga ko ari umukinnyi ufite ubushobozi bwo kumena amateka no gukomeza gutanga umusaruro mu ikipe, by’umwihariko mu mikino ikomeye.
Haaland azakomeza kuba igihangange muri City, akomeje gufasha iyi kipe kugera ku ntego zo guhatana no gutwara ibikombe ku rwego rw’Isi.
Uyu Rutahizamu amaze kwegukana ibikombe birimo Premier League ebyiri na Champions League na FA Cup, UEFA Super Cup n’igikombe cy’amakipe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show