English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Emirates Stadium  yagaragayemo Kate Bashabe mu mwambaro mwiza wa Arsenal.

Kate Bashabe  nk’uko yabitangarije ku mbuga nkoranyabaga ze zitandukanye, yagaragaje amashusho y’ibihe byiza yagiriye muri  Emirates Stadium ikaba ikinirwaho na  Arsenal.

Iki kibuga cya Arsenal  cyari cyabereyeho umukino ukomeye  wari wahuje Paris Saint Germain yo mu Bufaransa ndetse na Arsenal mu mikino ya UEFA Champions League.

Akaba ari n’umukino warangiye ikipe ya Arsenal ibonye itsinzi y’amanota atatu nyuma yo kuyitsina ibitego 2-0, akaba ari n’umukino waruryoheye amaso.

Mbere yuko yinjira ku mukino nyiri zina Kate Bashabe yabanje kugura umwenda wa Arsenal anawandikishaho amazina ye, abona kwerekeza  mu myanya y’icyubahiro aho we n’inshuti ze bakurikiraniye umukino muri rusange.

Kate Bashabe mu mafoto yashyize hanze yagaragaje ibyishimo  biri kukigero cyohejuru  yishimira ibyiza yahabonye. Ati ’’Reka mbabwize ukuri ibyo mbonye aha bitandukanye n’ibyo tureba kuri televiziyo.”

Nyuma y’umukino, Kate Bashabe n’inshuti ze bahuye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Johnston Busingye banafatana ifoto y’urwibutso.

Kate Bashabe yafashe ifoto y’urwibutso na Sir Mo Farah wanditse izina mu mukino wo kwiruka metero 5000 n’ibihumbi 10.

Sir Moh Farah wahawe izina ry’icyubahiro, ubusanzwe yitwa Sir Mohamed Muktar Jama Farah akaba Umwongereza ukomoka muri Somalia.

Afite agahigo ko kwiruka metero ibihumbi bitanu n’ibihumbi 10, aho afatwa nk’uwiruka w’ibihe byose mu Bwongereza.

Ni umugabo ubitse imidali myinshi ya zahabu yakuye mu marushanwa akomeye yo kwiruka yitabiriye nka Jeux Olympic n’andi menshi.



Izindi nkuru wasoma

UEFA Champions League: Amakipe y’ibigugu yatashye yimwiza imoso.

Emirates Stadium yagaragayemo Kate Bashabe mu mwambaro mwiza wa Arsenal.

Menya iby’Umuhanzi Nizzo Kaboss wavuzwe mu rukundo na Jessica Mwiza.

ITANGAZO RYA MUREKATETE Agnes RISABA GUHINDURA AMAZINA

Birashoboka ko umubano w'u Rwanda na Afurika y'Epfo wakongera kuba mwiza



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-02 10:39:53 CAT
Yasuwe: 125


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Emirates-Stadium--yagaragayemo-Kate-Bashabe-mu-mwambaro-mwiza-wa-Arsenal.php