Umupira mwiza ntuhagije, dukeneye gutsinda - Henry yikomye Arteta
Umunyabigwi wa Arsenal Thierry Henry yanenze bikomeye umutoza Mikel Arteta kubera kudashobora kwegukana ibikombe, anagereranya Arsenal na manchester united.
Mu kiganiro aherutse gutanga Henry yavuze ko nubwo Arsenal igaragaza umupira mwiza igihe kigeze ngo ibi biherekezwe n’ibisubizo bifatika birimo ibikombe.
Ati “Nta bikombe biraza, tugomba gutangira kubigeraho. Icyo abakunzi ba Arsenal bakeneye si umupira mwiza gusa, bakeneye no kwishimira intsinzi.
Yongeyeho ko nubwo Manchester United nayo itari mu bihe byiza yabashije kwegukana Europa League na FA Cup mu myaka yashize, ibintu Arsenal itarabasha gukora mu gihe cy’ubuyobozi bwa Arteta.
Ati “Reba uko Manchester United imeze, nta bwitange bwinshi tubona nk’ubwa Arsenal ariko baracyafite ibikombe bamaze kwegukana. Arteta afite ikipe ikomeye ariko igihe kirageze ngo abereke ko ashoboye kubyaza umusaruro iyo kipe.”
Thierry Henry asanzwe ari umwe mu bakinnyi bakomeye bakiniye Arsenal, akaba yarafashije iyi kipe kwegukana Premier League idatsinzwe muri 2003/04. Kuri we gutsinda ni umuco kandi Arteta agomba kubigaragaza bitari mu mvugo gusa, ahubwo no mu bikorwa.
Henry asanga iyi sezon cyangwa iyikurikiraho ari ingenzi cyane kuri Arteta kuko ari bwo hazamenyekana niba ari umutoza ushoboye gusohoza inshingano ku rwego rwo hejuru, cyangwa niba azasigara mu mateka nk’uwubatse ikipe nziza ariko itigeze igira icyo igeraho.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show