English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umupira mwiza ntuhagije, dukeneye gutsinda - Henry yikomye Arteta

Umunyabigwi wa Arsenal Thierry Henry yanenze bikomeye umutoza Mikel Arteta kubera kudashobora kwegukana ibikombe, anagereranya Arsenal na manchester united.

Mu kiganiro aherutse gutanga Henry yavuze ko nubwo Arsenal igaragaza umupira mwiza igihe kigeze ngo ibi biherekezwe n’ibisubizo bifatika birimo ibikombe.

Ati “Nta bikombe biraza, tugomba gutangira kubigeraho. Icyo abakunzi ba Arsenal bakeneye si umupira mwiza gusa, bakeneye no kwishimira intsinzi.

Yongeyeho ko nubwo Manchester United nayo itari mu bihe byiza yabashije kwegukana Europa League na FA Cup mu myaka yashize, ibintu Arsenal itarabasha gukora mu gihe cy’ubuyobozi bwa Arteta.

Ati  “Reba uko Manchester United imeze, nta bwitange bwinshi tubona nk’ubwa Arsenal ariko baracyafite ibikombe bamaze kwegukana. Arteta afite ikipe ikomeye ariko igihe kirageze ngo abereke ko ashoboye kubyaza umusaruro iyo kipe.”

Thierry Henry asanzwe ari umwe mu bakinnyi bakomeye bakiniye Arsenal, akaba yarafashije iyi kipe kwegukana Premier League idatsinzwe muri 2003/04. Kuri we gutsinda ni umuco kandi Arteta agomba kubigaragaza bitari mu mvugo gusa, ahubwo no mu bikorwa.

Henry asanga iyi sezon cyangwa iyikurikiraho ari ingenzi cyane kuri Arteta kuko ari bwo hazamenyekana niba ari umutoza ushoboye gusohoza inshingano ku rwego rwo hejuru, cyangwa niba azasigara mu mateka nk’uwubatse ikipe nziza ariko itigeze igira icyo igeraho.



Izindi nkuru wasoma

Rwatubyaye Abdoul yikomye abafana ba Rayon Sports bamwita ikibazo

Umupira mwiza ntuhagije, dukeneye gutsinda - Henry yikomye Arteta

Muhazi United yananiwe gutsinda Amagaju FC imanuka mu cyiciro cya kabiri

Arteta yitabaje Pep Guardiola mbere yo gukura Real Madrid mu irushanwa: ‘Nari ngiye kumushimira’

bwa mbere mu mateka u Rwanda ruje ku mwanya mwiza ku Isi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-28 18:35:02 CAT
Yasuwe: 51


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umupira-mwiza-ntuhagije-dukeneye-gutsinda--Henry-yikomye-Arteta.php