English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Emelyne  na bagenzi be 3 bivugwa ko bagaragaye mu mashusho y’urukozasoni batawe muri yombi.

Biravugwa ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Kwizera Emelyne, umukobwa umaze iminsi avugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho y’urukozasoni akomeje gukwirakwira, bivugwa ko ari aye.

Uyu Kwizera Emelyne waherukaga kugaragara mu mashusho afashwe n'umuhanzi The Ben mu mayunguyungu, yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize ubwo bamwe bavugaga ko bakiriye amashusho ye y’urukoza soni amugaragaza ari mu gikorwa cyo kwishimisha.

Amashusho bavuga ko agaragaza ko uyu mukobwa ashyira icupa rya ‘Heineken’ mu gitsina cye, ariko we ntago yigeze abyemera kuko yakomeje kubihakana nk’uko yabitangarije ku rubuga rwa X.

Amakuru dukesha ISIBO TV avuga ko Emelyne yafashwe ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2025, ari kumwe n’abandi bakobwa batatu. Aba bose kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje.

Bivugwa ko intandaro yo gutabwa muri yombi ari amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, aho umukobwa bivugwa ko ari Emelyne yagaragaye yisambanya akoresheje icupa ry’inzoga.

Ibi kandi bije nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yanenze bikomeye imico y’urubyiruko mu masengesho ngarukamwaka yo gushima Imana no gusengera igihugu yabaye kuri iki Cyumweru mu Kigali Serena Hotel.

Perezida Kagame yagarutse ku ngeso mbi zirimo kwiyambika ubusa mu ruhame, ubusinzi, no gukoresha ibiyobyabwenge, avuga ko byose bituruka ku burere budahwitse ndetse no ku burangare bw’ubuyobozi mu gufata ingamba z’igihe kirekire.

“Ni ibintu bibabaje kubona urubyiruko rukiri ruto rugenda rwirarira ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi, rwiyambika ubusa, bigaragaza no kuba nta bumenyi cyangwa icyerekezo gifatika bafite mu buzima,” nk’uko Perezida Kagame yabivuze.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Delta Airlines yemeye gutanga akavagari k’amafaranga nk’indishyi y’akababaro ku bagenzi 76.

U Rwanda rusaba RDC gushyigikira inzira z’amahoro muri Congo. Ibyo Amb. Ernest yeretse Loni.

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.

Mbappé yatsinze hat-trick, Real Madrid isezerera Manchester City muri Champions League.

RDC: Abasirikare n’Abasivili basaga 500 barekuwe muri gereza ya Mulunge mu gihe M23 isatira Uvira.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-20 14:46:55 CAT
Yasuwe: 227


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Emelyne--na-bagenzi-be-3-bivugwa-ko-bagaragaye-mu-mashusho-yurukozasoni-batawe-muri-yombi.php