English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyaruguru: Abayobozi babiri b’Akarere batawe muri yombi, Menya impamvu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abayobozi babiri b’Akarere ka Nyaruguru bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta no gukoresha inyandiko mpimbano.

Itangazo rya RIB ryo ku wa 21 Werurwe ryagaragaje ko abakekwa ari Leon Ndungutse, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa rusange mu Karere ka Nyaruguru, na Arthur Amahe, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri ako karere.

Aba bombi bakekwaho kunyereza amafaranga asaga miliyoni 3.3 z’amafaranga y’u Rwanda, yari agenewe gahunda yo kurwanya ubukene izwi nka VUP mu mirenge 12 igize Akarere ka Nyaruguru.

Kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, mu gihe dosiye yabo igikorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.



Izindi nkuru wasoma

Umugore yatawe muri yombi azira guteme umugabo we

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Teritwari ya Walikale ku muvuduko udasanzwe

Nyaruguru: Abayobozi babiri b’Akarere batawe muri yombi, Menya impamvu

Havumbuwe ibihugu 20 bishaka kohereza ingabo zidasazwe muri Ukraine

Trump yasinye itegeko rikuraho Minisiteri y'Uburezi muri Amerika



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-22 09:12:15 CAT
Yasuwe: 14


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyaruguru-Abayobozi-babiri-bAkarere-batawe-muri-yombi-Menya-impamvu.php