Nyaruguru: Abayobozi babiri b’Akarere batawe muri yombi, Menya impamvu
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abayobozi babiri b’Akarere ka Nyaruguru bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta no gukoresha inyandiko mpimbano.
Itangazo rya RIB ryo ku wa 21 Werurwe ryagaragaje ko abakekwa ari Leon Ndungutse, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa rusange mu Karere ka Nyaruguru, na Arthur Amahe, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri ako karere.
Aba bombi bakekwaho kunyereza amafaranga asaga miliyoni 3.3 z’amafaranga y’u Rwanda, yari agenewe gahunda yo kurwanya ubukene izwi nka VUP mu mirenge 12 igize Akarere ka Nyaruguru.
Kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, mu gihe dosiye yabo igikorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show