Eddy Kenzo yanditse ibaruwa y’akababaro asezera ku mugore we watwawe n’undi mugabo “Urabizi ko atar
Yves Iyaremye
“Urabizi ko atari byishya
mu matwi yawe ku kubwira ko nkunda. Sinzi neza niba ubyizeye cyangwa ushaka ko
mbisubiramo muri iyi baruwa. Ndagukunda birenze kandi uzahora uri umuryango
wanjye iteka ryose”-Amagambo ya Eddy Kenzo asezera ku mugore we Rema bari bamaranye
imyaka itanu.
Eddy Kenzo
yandikanye amarira n’agahinda ibaruwa yakubiyemo ubutumwa burebure yageneye
uwahoze ari umugore we Rema Namakula wamaze kwemera kubana n’umugabo witwa
Sebunya Hamza usanzwe ari umuganga mu bitaro bya Mulago.
Edrisa Musuza
[Eddy Kenzo] watwaye BET Awards yakoresheje amagambo yo kundiba y’umutima
asezera kuri Rema maze ayasakaza ku mbuga nkoranyambaga. Ubutumwa bwe
yabwanditse nyuma y’uko arangije gukora indirimbo yise ‘Bibaawo (bisobanuye
hari icyabaye)’.
Ni indirimbo
yatuye Rema Namakula bari bamaranye imyaka itanu mu munyenga w’urukundo.
Kenzo avuga ko
adashobora kuvuga icyashyize iherezo ku rukundo rwe na Rema kandi ko atazigera
yigaragaza nk’ucyeye ku mutima mu gihe ashavuye.
Anongeraho ko
atiteguye kuvugira mu itangazamakuru ibijyanye n'urukundo rwe na Rema.
Ngo yifuzaga
gufata mu mashusho ubu butumwa yageneye uwahoze ari umugore we ariko ngo
n’inyandiko izasigara mu mateka y’ibyanditswe.
Yashimye kandi
Sebunya watwaye Rema. Ati “Ndagushima Bwana Sebunya kubera ko uri umugabo
w’inzozi za Rema nkeka ko ari nayo mpamvu yatumye afata umwanzuro wo
kugusanga.
Ubu ndabizi
neza ko ari kubaho mu buzima bw’inzozi ze. Imana izabajye imbere mu nzira
zanyu."
Rema Namakula asanzwe afitanye umwana umwe na Eddy Kenzo
Kenzo na Rema bari mu rukundo
Eddy Kenzo
yanavuze ko yigishije Rema kuba umuntu mwiza yandika indirimbo nziza azaririmba
imyaka n’imyaka.
Yavuze ko
atakivuga nk’umuntu mwiza ariko ko yakoze ibyo yari ashoboye mu gihe bari
bamaranye.
Yibukije
Sebunya ko Rema ari umuhanzikazi mwiza w’ijwi rihebuje amusaba kuzamufasha mu
rugendo rwe rw’umuziki, ngo nibwo azumva anezerewe.
Rema yemeye kubana na Sebunya usanzwe ari umuganga
Eddy Kenzo
yashwanye igihe kinini na Rema ariko bakongera kwiyunga.
Ibinyamakuru
bitandukanye byo muri Uganda, bivuga ko ipfundo ryo gushwana kw’aba bombi kwari
ukutizerana no kuba uyu mugore yarakunze gushinja Eddy Kenzo kumuca inyuma.
Rema Namakula
azakora ubukwe na Sebunya, kuwa 01 Ugushyingo 2019.
Big Eye ivuga
ko aba bombi bakundanye mbere y’uko Eddy Kenzo abenguka Rema. Sebunya nawe
asanzwe afite umwana yabyaye k’uwundi mugore.
Comments
By NshimiyeP on 2019-09-13 08:43:35
Abagore bo muri iyi minsi basigaye bameze nk'Ibati niryo umuyaga uza ukarisanga ku muturanyi
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show