English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

EAC na SADC bashyizeho abahuza bashya mu kibazo cy’umutekano mucye muri RDC.

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) batangaje abahuza bashya mu gukemura ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Abo bahuza barimo abahoze ari abakuru b’ibihugu Uhuru Kenyatta (Kenya), Olusegun Obasanjo (Nigeria), hamwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn Boshe.

Nk’uko byatangajwe na Perezida William Ruto wa Kenya, uyoboye EAC, aba bayobozi bahawe inshingano zo gufasha guhuza impande zihanganye kugira ngo amahoro arambye aboneke muri RDC.

Ibi bibaye nyuma y’uko Perezida João Lourenço wa Angola, wahoze ari umuhuza mu biganiro by’amahoro, atangaje ko atagishoboye gukomeza izo nshingano kubera imirimo ye mishya nk’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU).

Mu gihe ibi biganiro by’amahoro bikomeje gushakirwa ibisubizo, umutwe wa M23 wahaye agahenge igisirikare cya RDC n’abasirikare ba SADC baheruka kugaba ibitero ku birindiro byawo. Amakuru avuga ko ku mugoroba w’ejo, M23 yemereye abasirikare ba SADC bakomerekeye ku rugamba gusubira mu bihugu byabo.

Ku rundi ruhande, RDC ikomeje gusaba amahanga gushyira ibihano kuri Leta y’u Rwanda, ishinja gutera inkunga M23— ibyo Kigali ihakana, igashimangira ko ibihano bidashobora gukemura ikibazo cy’ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda.

Gusa, hakomeje kwibazwa niba aba bahuza bashya bazashobora kugera ku mahoro arambye mu gihe RDC n’u Rwanda bikomeje kurebana ay’ingwe mu kibazo cya M23.



Izindi nkuru wasoma

Igihe cyo gukura ingabo za SADC muri RDC cyari cyararenze - Impuguke mu by’umutekano

Urukundo, ubutinganyi, cyangwa se ibihesha ishema abagore: Dore filime zo kureba muri iki cyumweru

Impamvu nyamukuru zatumye SADC ihagarika ubutumwa bw’Ingabo zayo muri DRC

Hatangajwe impamvu uruzinduko rwa Perezida Kagame rwimuriwe muri BK Arena

SADC mu ihurizo ry’icyemezo ku ngabo zayo zaheze i Goma nyuma yo gutsindwa na M23



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-25 17:48:54 CAT
Yasuwe: 58


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/EAC-na-SADC-bashyizeho-abahuza-bashya-mu-kibazo-cyumutekano-mucye-muri-RDC.php