English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Dr. Patrice Motsepe yongeye gutorerwa kuyobora CAF muri Manda ya Kabiri

Dr. Patrice Motsepe yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) muri manda ye ya kabiri y’imyaka ine (2025-2029). Ibi byemejwe mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe yabereye i Cairo mu Misiri kuva ku wa 11 Werurwe 2025 kugeza uyu munsi, ihuza abanyamuryango ba CAF.

Uyu muyobozi ukomoka muri Afurika y’Epfo wari umukandida wenyine ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa CAF, yongeye gutorerwa kuyobora uru rwego nyuma yo gusoza manda ye ya mbere yari yatangiye mu 2021.

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi bakomeye mu mupira w’amaguru ku isi, barimo Gianni Infantino uyobora FIFA. Dr. Motsepe yagiye ku buyobozi bwa CAF asimbuye Ahmad Ahmad, aho yagiye agaragaza ubushake bwo guteza imbere ruhago nyafurika binyuze mu ishoramari no gushaka abafatanyabikorwa bashya.

Muri manda ye ya mbere, yagaragaje intego yo kuzamura urwego rw’imikino nyafurika, guteza imbere amarushanwa ya CAF no gukorana n’abashoramari mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’amakipe n’ibihugu. Iyi manda nshya izibanda ku gukomeza iyo nzira no gushimangira umubano wa CAF na FIFA mu iterambere rya ruhago ku mugabane wa Afurika.

Uyu mwanzuro wo kongera gutora Dr. Motsepe uje mu gihe umupira w’amaguru muri Afurika ukomeje gutera imbere, aho amarushanwa nka CAN (African Cup of Nations) n’andi akomeye ari kugenda azamura urwego, ndetse n’ibihugu bya Afurika bikagenda bigaragaza imbaraga mu marushanwa mpuzamahanga.

Kongera gutorerwa kuyobora CAF bivuze ko abanyamuryango ba CAF banyuzwe n’ubuyobozi bwe mu myaka ine ishize. Icyakora, haracyari ingamba zikwiye gushyirwamo imbaraga zirimo kongera ubushobozi bw’amakipe yo muri Afurika, gushaka ishoramari rihamye mu mupira w’amaguru no guharanira ko CAF igira imbaraga nk’iz’amashyirahamwe yo mu yindi migabane.

Biteganijwe ko CAF izatangaza ingamba nshya z’iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika muri iyi manda nshya, aho icyerekezo cya Dr. Motsepe kizaba kigamije kuzamura isura y’uyu mukino no gukomeza guteza imbere impano z’abakinnyi b’Abanyafurika ku ruhando mpuzamahanga.



Izindi nkuru wasoma

SIMBA SC yo muri Tanzania ishobora kwisanga hano mu Rwanda, Menya impamvu

Dr. Patrice Motsepe yongeye gutorerwa kuyobora CAF muri Manda ya Kabiri

Kamonyi: Inkongi y’umuriro yangije ibice by’Ikigo Nderabuzima cya Musambira

Kera kabaye Angola igiye kuyobora ibiganiro bya mbere hagati ya Leta ya DRC n’umutwe wa M23

Uganda yohereje izindi ngabo zidasanzwe mu kindi gihugu cyo muri EAC.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-13 10:22:12 CAT
Yasuwe: 8


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Dr-Patrice-Motsepe-yongeye-gutorerwa-kuyobora-CAF-muri-Manda-ya-Kabiri.php