English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imirwano ya M23 na Wazalendo ishobora gusenya icyizere cy’amasezerano ya Doha na Washington

Mu gihe isi yose iri mu myiteguro yo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, abaturage bo mu gace ka Nyanzale babayeho mu bwoba n’amarira kubera imirwano ikaze yabaye ku wa gatandatu no ku cyumweru, hagati y’inyeshyamba za M23 n’abarwanyi ba Wazalendo.

Umwe mu banyamuryango ba sosiyete sivile ya Rutshuru, Emile Kambele yabwiye BBC ko imirwano yatangiye ku wa gatandatu tariki ya 21 Kamena 2025 mu gace ka Kiyeye kagenzurwa na Wazalendo, aho amasasu yavugaga umusubirizo. Ibi byateye abaturage guhungira ku bwinshi mu ‘centre’ ya Nyanzale, agace kari mu maboko ya M23 kuva muri Werurwe 2024.

Kambele yabwiye BBC Gahuzamiryango ko ku cyumweru nyuma ya saa sita imirwano yakomeje gukara mu nkengero za Nyanzale. Ati: “Twibaza ko ari Wazalendo bari bateye. Sinamenya umubare nyawo w’abapfuye, ariko nibura nemeza ko abasivile batatu bishwe hafi ya Nyanzale.”

Itangazo ryasohowe n’umutwe wa Wazalendo wa CMC, nk’uko Radio Okapi dukesha yi nkuru  ibitangaza, ryamaganye ibitero bya M23 byakorewe ahatuwe n’abaturage mu duce twa Nyarubande, Burambo, Muhanga, Kihondo-centre na Kiyeye. CMC yavuze ko igiye kwihimura “mu gihe cya vuba”. Kugeza ubu, uruhande rwa M23 ntiruratangaza icyo rubivugaho.

Iyi mirwano yaturutse mu gihe ibiganiro bya Doha muri Qatar byari bimaze iminsi bihagaze, aho impande zombi zasabwe kujya kugisha inama abayobozi babo ku nyandiko shingiro y’amasezerano y’amahoro.

Icyakora, mu cyumweru kiri imbere hateganyijwe ko i Washington, ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na DR Congo basinya amasezerano y’amahoro, mbere y’uko azemezwa n’abakuru b’ibihugu byombi. Abasesenguzi bavuga ko Doha izibanda ku kibazo cya M23, naho Washington igashakira umuti umubano wa Kinshasa na Leta y’u Rwanda.

Nubwo hari icyizere mu mahanga, Kambele avuga ko abaturage bo mu gace k’iyo ntambara batabona iyo mizero. Ati: “Twe ikiduhangayikishije ni uko mu gihe ahandi bavuga amahoro, hano abantu barapfa abandi bagahunga. Nta mahoro twumva.”

U Rwanda rushinjwa na Kinshasa, ONU n’ibihugu bimwe by’Iburengerazuba ko rushyigikira M23 mu buryo bw’intwaro n’ingabo – ibyo Kigali ihakana yivuye inyuma. Ku rundi ruhande, u Rwanda na bimwe mu bihugu na byo bishinja Kinshasa gukorana n’umutwe wa FDLR, ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kinshasa na yo ibi irabihakana.

Mu minsi ishize, Perezida Félix Tshisekedi yakiriye intumwa z’abayobozi b’amadini barimo abasenyeri gatolika n’abaporotesitanti, bamushyikirije raporo bakoze nyuma yo kugera no mu gace ka Goma bagahura n’abakuru ba AFC/M23. Ibyo bavuze muri iyo raporo ntibiramenyekana, ariko mbere bari batangaje ko bashyigikiye “ibiganiro bihuriweho n’Abanyecongo bose”.



Izindi nkuru wasoma

Iran yemeje itegeko rishobora gufunga Umuhora wa Hormouz

Imirwano ya M23 na Wazalendo ishobora gusenya icyizere cy’amasezerano ya Doha na Washington

Kivu y’Amajyepfo mu marira n’amaraso: M23 na Wazalendo mu ntambara nshya y’amabombe

M23 yakuye Intumwa i Doha, Sudan mu marira n’amaraso, abo DRC yihanangirije (Avugwa mu karere)

Urugamba n’injyanamuntu!: Uko imirwano yifashe hagati ya AFC/M23 na Wazalendo



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-06-23 09:10:46 CAT
Yasuwe: 9


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imirwano-ya-M23-na-Wazalendo-ishobora-gusenya-icyizere-cyamasezerano-ya-Doha-na-Washington.php