Donald Trump yahamwe n'ibyaha byose aregwa uko ari 34
Nyuma y’iminsi ibiri abacamanza 12 b’i New York biherereye ngo bafate umwanzuro, basanze Trump ahamwa n'ibyaha byose bishingiye ku gutanga amafaranga yo gucecekesha umugore basambanye.
Ni urubanza n’umwanzuro bijya mu mateka ya Amerika. Aho Donald Trump abaye uwa mbere wahoze ari perezida wa Amerika cyangwa uriho uhamwe n’ibyaha mu rukiko, ndetse n’umukandida wa mbere w’ishyaka rikomeye ushaka kuba perezida wahamwe n’ibyaha.
Nyuma yo guhamwa n'ibyo byaha abantu benshi bakomeje kwibaza niba ashobora gukomeza kwiyamamaza, Itegekoshinga rya Amerika rishyiraho bimwe mu bisabwa abakandida bahatanira umwanya wa perezida: bagomba kuba nibura bafite imyaka 35, baravukiye muri Amerika kandi barabaye muri Amerika nibura imyaka 14. Nta ngingo ibuza uwahamwe n’ibyaha kuba umukandida.
Ariko uyu mwanzuro umuhamya ibyaha ushobora guha icyerekezo amatora ateganijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.
Ikusanyabitekerezo rya Bloomberg na Morning Consult ryo mu ntangiriro z’uyu mwaka ryabonye ko 53% by’abatora muri leta ziba zidafite uruhande ziriho bashobora kudatora uyu mu Repubulikani mu gihe yahamwa n’ibyaha.
Irindi kusanyabitekerezo ryo muri uku kwezi ryakozwe na Quinnipiac University, ryerekanye ko 6% by’abashyigikiye Trump bashobora kutamutora ibishobora kugira ingaruka muri uku guhatana gukomeye.
Trump yaburanye uru rubanza adafunze by’agateganyo kandi ibi ntabwo byahindutse nyuma y’isomwa ry’urubanza ku wa kane Trump yakomeje kwidegembya ariko hari ibyo yemeye gukurikiza.
Azagaruka mu rukiko tariki 11 Nyakanga itariki umucamanza Juan Merchan yavuze ko ari bwo bazakatira Trump nyuma yo gusoma ko ibyaha bimuhamye.
Umucamanza hari byinshi azarebaho mu kumukatira ibihano birimo n'imyaka ya Donald Trump.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show