English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Burera:Inkongi y'umuriro yakongoye ibicuruzwa byose byari mu bubiko bwa MAGERWA 

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki ya 26 Gicurasi, mu Karere ka Burera hafi y'umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda Inkongi y'umuriro yibasiye inyubako yari irimo ibicuruzwa bya MAGERWA maze ibyo bicuruzwa birashya birakongoka.

Umuriro watangiye kwaka mu masaha ya Saa Kumi za mugitondo kugeza saa sita z'amanywa ubwo Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryari rimaze kuzimya uwo muriro wose.

Iyi nkongi yibasiye ibice bibiri bigize ubu bubiko birimo ahabikwa ibicuruzwa byinjiye mu Rwanda mu buryo bwemewe n'amategeko ndetse n'ibyambutse umupaka mu buryo butemewe n'amategeko ibyo byose bikaba byahiye bigakongoka.

Umwe mu bacuruzi bambutsa ibicuruzwa biva muri Uganda byinjira mu Rwanda witwa Ntibakunze Gaspard yavuze ko muri ubu bubiko yari afitemo imifuka 50 y'akawunga akaba yagize igihombo gikomeye. 

Ati"Naje mu masaha ya mu gitondo nje kuyireba nsanga hari gushya ndetse ubutabazi bwatangiye gukorwa gusa iyi nkongi y'umuriro yanteye igihombo gikomeye."

Yakomeje  agira ati" Nta kintu nasigaranye ibyo nari mfite byahiriyemo,Umushoramari wa hano niba yari afite ubwishyingizi wenda ashobora kugira icyo adukorera."

                                                                   Ibicuruzwa byahiye birakongoka

Kugirango ubuhahirane budahagarara, inzego bireba zirateganya ko  hagomba kurebwa ubundi buryo bwaba buri kwifashishwa mu gihe icyi kibazo cyitarakemuka.

Ntabwo haramenyekana icyateye iyi nkongi y'umuriro kandi ibarura rirakomeje kugirango hamenyekane ingano y'ibintu byangirijwe n'iyi nkongi.

                                                          Hari kubarurwa ibyaba byangirikiye muri iyi nkongi

                                                       Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi y'umuriro                                                             ryatabaye

                                                    Imirimo yakorerwaga muri ubu bubiko yahise ahagarara



Izindi nkuru wasoma

DRC yahagaritse ibikorwa byose bitari ibya siporo kuri sitade nyuma y'igitaramo cyapfiriyemo abantu

Bukavu yongeye gufatwa n'inkongi y'umuriro nanone habura abatabara

Rubavu:Inzu esheshatu zafashwe n'inkongi y'umuriro

Donald Trump nyuma yo kuraswa akarusimbuka yahawe ibyo yifuzaga byose

“Byose ni ku rwego rw’umurenge” Green party izubaka amashuri 416 y’imyuga nihabwa intebe y'u



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-05-26 09:41:04 CAT
Yasuwe: 286


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/BureraInkongi-yumuriro-yakongoye-ibicuruzwa-byose-byari-mu-bubiko-bwa-MAGERWA-.php