Donald Trump yashinje Kamala Harris kugira ivangura
Umukadinda w’ishyaka ry’Aba-Républicains, Donald Trump, yatunze agatoki mugenzi we, Kamala Harris uhagarariye ishyaka ry’Aba-Démocrates mu matora y’umukuru w’Igihugu, amushinja ko impamvu atahisemo, Josh Shapiro, Guverineri wa Leta ya Pennsylvania ngo baziyamamazanye nka Visi Perezida mu matora aruko ari Umuyahudi.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yakoze ku wa 7 Kanama 2024 kuri televiziyo ya Fox news, aho yavuze ko abantu bose bari biteze ko Shapiro ariwe Kamala azahitamo ngo baziyamamazanye nka Visi Perezida mu matora ariko bikarangira Kamala ahisemo Tim Walz, Guverineri wa Leta ya Minnesota.
Ati “Twese twibwiraga ko Shapiro ariwe uratorwa nk’uziyamamazanya na Kamala Harris ariko birangira atariwe utowe, ntabwo twavuga ko atatowe ku zindi mpamvu ahubwo impamvu atatowe ni uko ari Umuyahudi. Batekerezaga ko hari abo babangamira mu gihe ariwe bahisemo.”
Yongeyeho ati “hari abandi bantu benshi bafite ubushobozi ariko biratangaje ko bahisemo Walz.”
Trump yakomeje avuga ko nta kintu Israel yakwishimira ku Ishyaka ry’Aba-Démocrates kubera ko ryabereye ribi Abayahudi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show