English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Diamond Platnumz yatunguye umufana we amuha akayabo ka mafaranga na Moto nshya


Ijambonews. 2020-08-13 18:36:07

Umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu karere ka Afurika y'Uburasirazuba , Afurika no hanze yayo ,Diamond Platnumz, ubwo yari mu gikorwa cyo kwamamaza ubukerarugendo , yakoze benshi ku mutima ku bw’igikorwa cy’ubumuntu yakoze.

Ubwo Diamond n'abari bamuherekeje barimo Zuchu n'abandi barimo abashinzwe ibikorwa n'inyungu ze, uyu muhanzi yatunguranye ubwo umufana we yamusabaga amafaranga nta kuzuyaza agahita ayamuha.

Uyu mufana bivugwa ko yari umucuruzi w'amabenye ku muhanda , yaje yegera Diamond yamanitse amaboko yerekana ko ntakibazo yateza , aza asaba Diamond ubufasha ko yamufasha akagura moto agatangira kwikorera akiteza imbere.

Uyu mugabo witwa Njenga Mkangasa yaje agira ati "Diamond Platnmuz, amakuru yawe?, akazi kameze gate?, ndabashimira cyane. Ndi umufana wawe mukuru.

Ndabashimira k'ubwo akazi mukora. Njye n'umwana wanjye turasaba ubufasha bwo kugura moto (Ipikipiki) tukiteza imbere. Ndasaba ubufasha." Diamond nawe nyuma yo kumva iby'uyu mugabo ku bw’impuhwe ze ntiyazuyaje yahise asaba umujyanama we kumusinyira cheque y'amafranfga bakamushakira n'iyo moto, uyu mugabo yasabaga avuga ko igura miliyoni 2 n'igice.

Ntibyarangiriye aho kuko bamuhaye n'udufaranga duke muyo bari bitwaje cash bakomeza urugendo. Si ubwa mbere uyu muhanzi agiririye neza abamusabye ubufasha, kuko no mu mwaka ushize, yahaye ibihumbi magana ane umufana we, ubwo yamusanganga mu mudoka ye akamubwira ko amukunda cyane.

Diamond Platnumz akomeje gushimwa n’abanya Tanzania benshi harimo n’Umukuru w’Igihugu kubw’ibikorwa bye bitangaje akomeje gukora.



Izindi nkuru wasoma

Umufana wa Nasarawa United yakatiwe nyuma yo kujomba icyuma umukinnyi wa Plateau United FC

Nyirinzu yishe umupangayi bapfuye amafaranga y’inzu

Ni iyihe mvugo BBC yakoresheje yatunguye Guverinoma y’u Rwanda?

Benshi bakomeje kwibaza ku myemerere ya Vestine nyuma yo kugaragara mu isura yatunguye benshi

Umukobwa wo mu Bushinwa yatunguye benshi kubera kuba mu bwiherero bwo ku kazi



Author: Ijambonews Published: 2020-08-13 18:36:07 CAT
Yasuwe: 780


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Diamond-Platnumz-yatunguye-umufana-we-amuha-akayabo-ka-mafaranga-na-Moto-nshya.php