English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kivu y’Amajyepfo mu marira n’amaraso: M23 na Wazalendo mu ntambara nshya y’amabombe

Imirwano ikomeye yongeye kubura mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagati y’umutwe wa Wazalendo n’inyeshyamba za AFC/M23. Uru rugamba rukomeje gufata indi ntera, rukomeje gutuma abaturage bahunga ku bwinshi kubera impungenge z’umutekano wabo.

Guhera ku wa Gatatu tariki ya 18 Kamena 2025, amasasu yavugaga umusubirizo mu turere twa Kabare, Kalehe na Walungu, aho impande zombi zakajije imirwano mu buryo budasanzwe.

Muri Teritwari ya Walungu, by’umwihariko mu duce twa Nyagezi na Lurhala, abaturage batangaje ko amasasu yumvikanye kuva mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 17 Kamena kugeza ku wa Gatatu. Nubwo imibare y’abahaguye itaratangazwa ku mugaragaro, hari impungenge ko hari benshi bahasize ubuzima.

Muri Kabare, imirwano yibasiye cyane ibice bya Cirunga, Mumosho, na Katana. Umuturage wo muri Cirunga yabwiye ACTUALITE.CD ati: “Abarwanyi ba Wazalendo bagerageje kwirukana inyeshyamba za AFC/M23, ariko byarangiye habayeho kurasana gukomeye kwahitanye abantu babiri.”

Undi muturage wo muri sosiyete sivile yagize ati: “Mu bice bya Mumosho na Katana, hari ubwoba ko imirwano ishobora kwiyongera no kugera i Kigabi.”

Byongeye kandi, amasasu menshi yumvikanye mu gace ka Nyantende, bigateza ubwoba bukomeye mu bice bikikije Panzi, ahazwi cyane nko mu nkengero z’umujyi wa Bukavu.

Imirwano iri kongera gukaza umurego hagati ya AFC/M23 na Wazalendo ishyigikiwe na Leta ya Congo, byerekana ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC kigenda kirushaho gukomera. Ibi bibangamiye cyane imibereho y’abaturage, bigatera n’amakenga ku mishinga y’amahoro imaze igihe igeragezwa n’impande zinyuranye mu karere.

Ijambo.net irakomeza gukurikirana uko imirwano igenda ifata indi ntera, ndetse n’uko igira ingaruka ku baturage no ku mibanire ya politiki mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Imirwano ya M23 na Wazalendo ishobora gusenya icyizere cy’amasezerano ya Doha na Washington

Kivu y’Amajyepfo mu marira n’amaraso: M23 na Wazalendo mu ntambara nshya y’amabombe

Izajya ihabwa n’abakivuka:Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Tems yateguje album nshya

KIVU BEACH EXPO & FESTIVAL 2025: Impeshyi idasanzwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-06-19 20:06:02 CAT
Yasuwe: 63


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kivu-yAmajyepfo-mu-marira-namaraso-M23-na-Wazalendo-mu-ntambara-nshya-yamabombe.php