English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Ubwato bwarohamye buhitana abantu 80

Ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo byasohoye itangazo rivuga ko  Abantu nibura 80 bapfuye nyuma yuko ubwato burohamye mu mugezi.

Byabereye mu mugezi wa Kwa, mu ntera ya kilometero 70 uvuye mu mujyi wa Mushie, mu ntara ya Maï-Ndombe, hafi y'umupaka na Congo-Brazzaville bahana imbibi.

Itangazo ry'ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi rivuga ko "ashenguwe" n'ibi byago byabaye

Tshisekedi yavuze ko abo byagizeho ingaruka bazahabwa ubufasha, ndetse yategetse ko hakorwa iperereza ku cyabiteye.

Ku rubuga nkoranyambaga X, ibiro bye byagize biti: "Perezida wa Repubulika arasaba ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri zateje ibi byabaye bibabaje no kwirinda ko byazongera kubaho mu gihe kiri imbere."

Impanuka z'ubwato zipfiramo abantu zikunze kubaho muri DR Congo, aho akenshi amato aba atwaye abagenzi benshi cyane kurenza abo yagenewe gutwara.

Ni gacye cyane kandi baba bambaye amakoti yabugenewe abarinda kurohama ndetse akenshi ntibaba bashobora koga.



Izindi nkuru wasoma

Ngororero:Abantu barenga ibihumbi 100 nibo bakiriye Paul Kagame

DRC:Hafashwe abantu 10 bambaye nka Adam na Eva basambanira mu kivunge

Abantu barenga ibihumbi 37 bamaze kugwa mu ntambara ya Israel na Hamas

Rubavu:Abantu 37 bakomeretse umwe ahasiga ubuzima ubwo Paul Kagame yari mu bikorwa byo kwiyamamaza

Dore icyihishe inyuma y'ubushyuhe buri kwica abantu n'inyamaswa hirya no hino ku isi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-13 02:08:21 CAT
Yasuwe: 76


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCUbwato-bwarohamye-buhitana-abantu-80.php