English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Hagiye gutangwa miliyari ibihumbi 400 zo gushigikira ibikorwa bya gisirikare

Minisitiri w’intebe wa DR Congo Judith Suminwa yatangaje ko leta izashyira 20% by’ingengo y’imari yayo y’imyaka itanu mu kongerera ingufu igisirikare na polisi kugira ngo bibashe kugarura amahoro cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu.

Mu muhango wo kwemeza guverinoma nshya ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa kabiri, Judith Suminwa yagaragaje gahunda y’imyaka itanu y’iyi leta akuriye.

Mu ijambo ryamaze hafi amasaha abiri, Suminwa yarambuye inkingi esheshatu n’ibikorwa nyamukuru byazo iyi guverinoma ye izibandaho hagati ya 2024 na 2028.

Suminwa usanzwe ari inzobere mu bukungu, yavuze ko inkingi ya mbere ari “uguhanga imirimo no kuzamura ubushobozi bw’ingo bwo guhaha ibizitunga muri ibi bihe by’izamuka ry’ibiciro rikomeye”.

Yavuze ko ibi bigomba kugendana no gusaranganya ubukungu bw’igihugu mu buryo bukwiye kandi bungana hamwe n’icyerekezo kigari cya Congo cya 2050 cyo kurandura ubukene.

Yagize ati: “Gusa, intambara z’imitwe yitwaje intwaro zihora zigaruka zidindiza iterambere ry’ubukungu, hakiyongeraho ubukene, ubusumbane, n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere bikomeza gutindahaza abaturage.”

Yongeraho ati: “Nk’uko mubizi igihugu cyacu cyatewe n’abo hanze bituma miliyoni z’abaturage bacu baba mu buhungiro, bugarijwe n’imirire mibi, inzara n’agahinda.”

Yavuze ko leta ye igomba kugira icyo ikora byihutirwa mu gufasha abaturage bari mu kaga mu burasirazuba, no gukora ibishoboka mu guhagarika uko gushotorwa kwo hanze no kugarura amahoro.”

Ati: “Ni inshingano zacu nk’igihugu cyigenga kurinda ubusugire bwacyo no kurengera abaturage bacyo mu bufatanye no kwiyemeza.

Ni yo mpamvu inkingi ya kabiri y’iyi guverinoma igendanye no kurinda ubusugire bw’igihugu no kurinda abaturage n’ibyabo.”

Suminwa yavuze ko iyi nkingi yonyine izatwara miliyari ibihumbi 400 z’amafaranga ya Congo (hafi miliyoni 150 USD) yo gushyira muri gahunda zo kongerera ubushobozi igisirikare na polisi mu myaka itanu iri imbere.

Ati: “Ayo angana na 20% by’ingengo y’imari y’iyi ‘programme’ ya leta.

Suminwa yirinze kuvuga yeruye ko leta ye izongera imbaraga mu mirwano ingabo za leta zirimo kurwana n’inyeshyamba za M23. Gusa ati: “Tugiye gukora ibishoboka byose, tuyobowe na perezida wa Repubulika, mu kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo, abahatuye bambuwe ubu hashize imyaka 30.”

Hashize imyaka ibiri imirwano yubuye hagati ya M23 n’uruhande rwa leta, uyu mutwe umaze kwigarurira ibice binini bya teritwari za Rutshuru na Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru.



Izindi nkuru wasoma

Amajyaruguru:Ibikorwa byo kwitegura amatora ya Perezida nay'Abadepite birarimbanije

DRC:MONUSCO yahagaritse ibikorwa byayo mu mujyi wa Bukavu

Ngororero:Abantu barenga ibihumbi 100 nibo bakiriye Paul Kagame

Abantu barenga ibihumbi 37 bamaze kugwa mu ntambara ya Israel na Hamas

Ibihumbi 500.000 by'Abantu bashakanye n'Abanyamerika bagiye guhabwa ibyangombwa



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-12 03:00:46 CAT
Yasuwe: 175


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCHagiye-gutangwa-miliyari-ibihumbi-400-zo-gushigikira-ibikorwa-bya-gisirikare.php