DRC yatanze ikindi kirego gishya ku Rwanda gitandukanye n'ibyo imaze iminsi irushinja
Leta ya DR Congo yatangaje ikirego gishya ishinja ingabo z’u Rwanda cyo “kwinjirira guteje akaga” imikorere ya GPS y’indege zirimo iza gisivile mu karere k’uburasirazuba bw'icyo gihugu.
'Global Positioning System' (GPS) ikoreshwa n’indege mu gukoresha ‘signals’ z’icyogajuru mu kwerekana aho indege iri umwanya ku wundi, kwerekana icyerekezo n’umuvuduko, n’amakuru yerekana uko indege iva aho iri igana aho yerekeza.
Leta ya Congo ivuga ko yabonye “ibitero byo kwinjirira mu buryo butemewe” - ibizwi nka ‘spoofing’ muri 'cybersecurity' - amayira y’indege mu turere twa Kivu ya Ruguru, n’akarere gakikije Goma harimo Beni, Butembo, Kibumba na Kanyabayonga.tembo, Kibumba na Kanyabayonga.
Itangazo rya minisiteri y’itumanaho ya DR Congo rivuga ibi bitero bishyira mu kaga indege zirimo n’iz’ubucuruzi, n’ubutumwa bwo gufasha abantu bari mu kaga.
Kinshasa ivuga ko iperereza tekinike “ryahamije ko ibyo bitero ari igikorwa cy’ingabo z’u Rwanda n’abakorana na zo M23.
Ikirego cyo muri ubu bwoko ni gishya mu byo Kinshasa imaze igihe ishinja Kigali ku bibera mu burasirazuba bwa DR Congo.
Uruhande rw’u Rwanda cyangwa M23 nta cyo biratangaza kuri ibi birego bya Kinshasa. Gusa abategetsi i Kigali bagiye basubiramo ko ikibazo cya DR Congo kireba Abanyecongo ubwabo.
Kinshasa ivuga ko ibi ari “uguhonyora gukomeye” amategeko mpuzamahanga agenga kudakoresha intwaro ku basivile, igasaba urwego mpuzamahanga rw’indege za gisivile gufatira ibihano u Rwanda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show