English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC isubiye ku cyemezo 2773 cya Loni: Irega u Rwanda ibirego bikomeye

Ku wa Kane, tariki ya 27 Werurwe 2025, Intumwa ihoraho ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) muri Loni, Zénon Mukongo, yatangaje ko u Rwanda rwohereje kimwe cya kabiri kirenga cy’ingabo zarwo ku butaka bwa Congo, ibyo bikaba binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga.

Ibi yabitangarije imbere y’Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni, aho yasabye ko hashyirwa igitutu kuri Kigali kugira ngo ingabo zayo zihite zivayo nta yandi mananiza.

Mukongo yashimangiye ko “uburenganzira bwo kwirwanaho ntibushobora kwitwazwa nk’impamvu yo kugaba igitero cyangwa gushyiraho ubuyobozi bubangikanye ku butaka bw’igihugu cyigenga.”

Yakomeje asaba ko Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni kagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo 2773, cyasohotse mu 2023, gitegeka umutwe wa M23 kuva mu duce wigaruriye nka Goma na Bukavu, ndetse kigasaba u Rwanda guhagarika gushyigikira uyu mutwe no gukura ingabo zayo ku butaka bwa Congo.

Gusa, u Rwanda ntirwemera ibi birego, rugashinja Congo gukorana na FDLR, umutwe wa gisirikare urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa RDC.

Iri tangazo rya Mukongo rije rikurikira imirwano ikaze hagati ya M23 n’ingabo za Congo (FARDC) mu burasirazuba bw’icyo gihugu, aho ibihugu byo mu karere bikomeje gutanga ibisobanuro bitandukanye ku kibazo cy’uruhare rwa Kigali muri iyo ntambara.

Ibihugu bikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Uburayi byagaragaje impungenge ku mutekano mu burasirazuba bwa Congo, bikomeje gusaba impande zose kureka imirwano no gukurikiza inzira y’ibiganiro.



Izindi nkuru wasoma

Burundi: Uko byagendekeye abanyarwandakazi 4 bafungiye i Gitega bakekwaho Ubutasi

Intumwa z’u Rwanda, iza DRC, n’iz’Ihuriro AFC/M23 ziri i Doha

DRC isubiye ku cyemezo 2773 cya Loni: Irega u Rwanda ibirego bikomeye

Minisitiri Nduhungirehe yagaragarije UN akarengane u Rwanda rukorerwa mu bibazo bya DRC

Ingabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS zambitswe imidali y’ishimwe ku bw’ubutwari n’ubwitange



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-28 09:47:19 CAT
Yasuwe: 29


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-isubiye-ku-cyemezo-2773-cya-Loni-Irega-u-Rwanda-ibirego-bikomeye.php