English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Byiringiro Lague yemereye abakunzi ba Rayon Sports ikintu gikomeye.

Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Police FC, Byiringiro Lague, yemeye ko yafanaga cyane ikipe ya Rayon Sports.

Ku munsi w’ejo hashize tariki 16 Gashyantare 2025, Byiringiro Lague yatangaje ko yafanaga ikipe ya Rayon Sports kuva akiri umwa ndetse iyi kipe yaratsindwaga akababara cyane ariko ubwo yerekezaga muri APR FC yahise ayireka.

Yagize ati “ Muri 2015 njyewe nafanaga Rayon Sports 100%, 2016 nabwo nakundaga Rayon Sports ariko kuva 2017 ngiye muri APR FC nahise nyifana Milliyoni ku ijana kuko niyo yamfashije, yampaye umugore, yampaye ibintu byose harimo n’inzu. Ubu Rayon Sports ntamarangamutima nyiyifitiye.”

Muri iki kiganiro Lague yagiranye na The Choice live gica buri munsi mu masaha y’umugoroba ku Isibo TV, yashyize umucyo ku magambo yatangaje ubwo Police FC yatsindaga Rayon Sports akihenura cyane ku buyobozi bw’iyi kipe, avuga ko Rayon Sports itashakaga Byiringiro Lague nk’umukinnyi ahubwo yari igiye kumuzana nk’ushinzwe itangazamakuru.

Byiringiro Lague yavuze ko ibi yabivuze kubera ko yari yababajwe cyane n’abakunzi ba Rayon Sports ndetse na Perezida wayo Twagirayezu Thadee, wari waratangaje ko iyi kipe itigeze ishaka Lague kuko ngo iyo aza kumushaka ntabwo yari bujye muri Police FC.

Yanavuze ko Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee ari inshuti ye cyane kuko ubwo yerekezaga muri Suéde, umuvandimwe wa Thadee witwa Emmanuel niwe wamwakiriye ndetse banabana iminsi micye mu nzu kubera ko we atari yakamenyereye iki gihugu.

Byiringiro Lague aheruka gusinyira ikipe ya Police FC imyaka 2 avuye mu ikipe ya Sundvikens IF yerekejemo 2023 ubwo yari avuye mu ikipe ya APR FC yamazemo imyaka 5 imukorera byinshi byanatumye atazayibagirwa ubuzima bwe bwose.



Izindi nkuru wasoma

Rayon Sports iri mu mage: Uruganda rwa SKOL rwafunze ikibuga cy'imyitozo cyo mu Nzove.

Rayon Sports yakomeje muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo guhemukira Rutsiro FC.

Peace Cup: Hamenyekanye abasifuzi bazasifura imikino ya Rayon Sports na APR FC.

Byiringiro Lague yemereye abakunzi ba Rayon Sports ikintu gikomeye.

Inkuru y’akababaro: Kiyovu Sports iri mu gahinda ko kubura umufana ukomeye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-17 09:00:17 CAT
Yasuwe: 48


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Byiringiro-Lague-yemereye-abakunzi-ba-Rayon-Sports-ikintu-gikomeye.php