Abasifuzi bazasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports bamenyekanye
Umusifuzi mpuzamahanga, Ishimwe Jean Claude uzwi nka ‘Cucuri’, ni we wahawe kuzayobora umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports.
Ni umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona uteganyijwe kuzabera kuri Stade Amahoro ku wa 9 Werurwe 2025 Saa Cyenda z’amanywa.
Cucuri ni we wahawe kuzaba akiranura aba bakeba, akazaba yungirijwe na Karangwa Justin na Mugabo Eric nk’abasifuzi bo ku ruhande mu gihe Ngabonziza Jean Paul akaba ari umusifuzi wa Kane.
Umukino wa Kiyovu Sports na Marines FC uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium, uraza kuyoborwa na Ngaboyisonga Patrick uraba ari hagati, Habumugisha Eric na Mugisha Fabrice, baraba bamwunganira kuri Stade Amahoro ruhande mu gihe Ahad Gad araba ari umusifuzi wa Kane.
Ku wa Gatandatu wa tariki ya 8 Werurwe 2025 Saa Cyenda z’amanywa, hateganyijwe imikino ine.
Vision FC izakira Amagaju FC kuri Kigali Pelé Stadium. Ni umukino wahawe kuzayoborwa na Ugirashebuja Ibrahim uzaba ari hagati mu kibuga, Ndayisaba Said na Nsabimana Patrick, bazaba bamwunganira ku ruhande mu gihe Nshimyumuremyi Abdallah akaba ari umusifuzi wa Kane.
Musanze FC izakira Bugesera FC kuri Stade Ubworoherane. Ngabonziza Dieudonné, ni we uzayobora uyu mukino nk’umusifuzi wo hagati. Ndayambaje Hamdan na Jabo Aristote, bazaba ari abanyagitambaro mu gihe Nizeyimana Is’haq azaba ari umusifuzi wa Kane.
Muhazi United izakira Police FC kuri Stade ya Ngoma. Umusifuzi mpuzamahanga, Nsabimana Céléstin ni we wahawe uyu mukino, akazaba yunganirwa na Umutesi Alice na Karemera Tonny mu gihe Mukiza Patrick azaba ari umusifuzi wa Kane.
Etincelles FC izakira Gasogi United kuri Stade Umuganda. Kayitare David, ni we wahawe kuzayobora uyu mukino wo kwishyura. Mutuyimana Dieudonné ‘Dodos’ na Ntirenganya Elie, bazaba ari abanyagitambaro mu gihe Nshimiyimana Rémy Victory azaba ari umusifuzi wa Kane.
Indi mikino ibiri iteganyijwe kuzaba ku wa 9 Werurwe 2025 Saa Cyenda z’amanywa.
Rutsiro FC izakira AS Kigali kuri Stade Umuganda. Ni umukino wahawe Irafasha Emmanuel ‘King’, akazaba yunganirwa na Safari Hamiss na Akimana Juliette mu gihe Ishimwe Rene, azaba ari umusifuzi wa Kane.
Mukura VS izakira Gorilla FC kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Akingeneye Hicham ni we uzayobora uyu mukino. Nsabimana Evaliste Thierry na Mbonigena Seraphin, bazaba ari abanyagitambaro mu gihe umusifuzi wa Kane ari Mulindangabo Moïse.
Kugeza ubu, shampiyona iyobowe na Rayon Sports n’amanota 42 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 40. Iziri mu myanya mibi, ni Musanze FC ya 14 n’amanota 18, Kiyovu Sports ya 15 n’amanota 15 na Vision FC ya nyuma n’amanota 12.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show