English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Burundi:Kubura kwa peteroli byatewe nuko Abadepite bayohereza mu Rwanda-Gélase Daniel 

Perezida w'Inteko Inshinga Amategeko y'u Burundi Gélase Daniel Ndabirabe,arashinja bamwe mu Badepite bo muri icyo gihugu n'inshuti zabo kuba ba nyirabayazana w'ibura ry'ibikomoka kuri petoroli muri icyo gihugu kuko ngo babifata bakabigurisha mu Rwanda.

Ibyo byatangajwe ku wa Kane tariki ya 13 Kamena 2024, ubwo Inteko Inshinga Amategeko y'u Burundi yasesenguraga kandi yemeza umushinga w'itegeko rishyiraho ingengo y'imari rusange y'umwaka wa 2024-2025.

SOSmediaBurundi yo ivuga ko Gélase Daniel  yavuze ko ibyo byakozwe n'aba badepite n'abacuruzi bari bafite gahunda y'uko poteroli ibura noneho bakajya mu myigaragambyo.

Gélase Daniel asanzwe abarizwa mu ishyaka FDD-CNDD riri ku butegetsi nyuma yuko atorewe kuyobora Inteko Ishinga amategeko umutwe w'Abadepite nti yagiye yishimirwa na bamwe mu badepite ku bw'amagambo ye asesereza.

Ikibazo cy'amadevize n'ibikomoka kuri Peteroli gikomeje gushegesha igihugu cy'u Burundi  bitewe nuko batakibasha kugera ku mirimo uko bikwiye .

Ni mu gihe Perezida w'icyo gihugu Evariste Ndayishimiye aherutse gutangaza ko igihugu cye gifite umusaruro urenze ubushobozi bw'abagituye ku buryo ibyo bafite batabasha kubimara.

 



Izindi nkuru wasoma

Amajyaruguru:Ibikorwa byo kwitegura amatora ya Perezida nay'Abadepite birarimbanije

Burundi:Kubura kwa peteroli byatewe nuko Abadepite bayohereza mu Rwanda-Gélase Daniel

Ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byagabanyutse

Umugore usanzwe ari umwarimu muri G.S Butete yatanze kandidatire ye ku mwanya w'Abadepite

Taiwan:Abadepite bafatanye mu mashati bakubitana ibipfunsi induru ziravuga



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-14 06:19:47 CAT
Yasuwe: 197


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/BurundiKubura-kwa-peteroli-byatewe-nuko-Abadepite-bayohereza-mu-RwandaGlase-Daniel-.php