Burundi:Kubura kwa peteroli byatewe nuko Abadepite bayohereza mu Rwanda-Gélase Daniel
Perezida w'Inteko Inshinga Amategeko y'u Burundi Gélase Daniel Ndabirabe,arashinja bamwe mu Badepite bo muri icyo gihugu n'inshuti zabo kuba ba nyirabayazana w'ibura ry'ibikomoka kuri petoroli muri icyo gihugu kuko ngo babifata bakabigurisha mu Rwanda.
Ibyo byatangajwe ku wa Kane tariki ya 13 Kamena 2024, ubwo Inteko Inshinga Amategeko y'u Burundi yasesenguraga kandi yemeza umushinga w'itegeko rishyiraho ingengo y'imari rusange y'umwaka wa 2024-2025.
SOSmediaBurundi yo ivuga ko Gélase Daniel yavuze ko ibyo byakozwe n'aba badepite n'abacuruzi bari bafite gahunda y'uko poteroli ibura noneho bakajya mu myigaragambyo.
Gélase Daniel asanzwe abarizwa mu ishyaka FDD-CNDD riri ku butegetsi nyuma yuko atorewe kuyobora Inteko Ishinga amategeko umutwe w'Abadepite nti yagiye yishimirwa na bamwe mu badepite ku bw'amagambo ye asesereza.
Ikibazo cy'amadevize n'ibikomoka kuri Peteroli gikomeje gushegesha igihugu cy'u Burundi bitewe nuko batakibasha kugera ku mirimo uko bikwiye .
Ni mu gihe Perezida w'icyo gihugu Evariste Ndayishimiye aherutse gutangaza ko igihugu cye gifite umusaruro urenze ubushobozi bw'abagituye ku buryo ibyo bafite batabasha kubimara.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show