English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Taiwan:Abadepite bafatanye mu mashati bakubitana ibipfunsi induru ziravuga

Mu nteko rusange y'abadepite muri Taiwan habereye imirwano ikomeye nyuma yo kutumvikana ku ngingo yari iri kuganirwaho maze abadepite umunani barakomereka umwe ajyanwa mu bitaro igitaraganya.

Iyo mirwano yaturutse ku itegeko ritavugwagaho rumwe ryo gusabira ibihano abadepite bakoresha imvugo z'ibinyoma mu Nteko no gusaba uburenganzira bwisumbuye ngo Inteko irusheho kugenzura ibikorwa bya Geverinoma.

Iyi ngingo ntabwo yavugwagaho rumwe na mbere y'Inteko rusange ariko ubwo byari bigeze mu Nteko byarushijeho kuba bibi.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yafatiwe imbere mu nteko agaragaza bamwe mu badepite badukira bagenzi babo batumva ibintu kimwe bakabakubita ibipfunsi abandi baterura intebe bakazitera bagenzi babo.

Amashyaka  abiri yari ahanganye muri iyi nkundura ni Democratic Progressive Party (DPP) rya Perezida Lai Ching-te urahira kuri uyu wa mbere , ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi  Kuomintang (KMT) ndetse n'ishyaka Taiwan People's party (TPP).

Umudepite umwe wo mu ishyaka Democratic Progressive Party (DPP)  yajyanwe mu bitaro kubera intebe yakubiswe mu mutwe na mugenzi we.

Ishyaka DPP rishinja Kuomintang ubunyamusozi no kuzana mu nteko imishinga y'amategeko idashinga kandi itubahiriza uburyo busanzwe amategeko anyuzwamo ngo yemezwe.



Izindi nkuru wasoma

Abasirikare 2000 ba Tchad bitabajwe kugirango bafatanye na SADEC guhangana na M23

Kayonza:Batandatu bafashwe bakekwaho kwica uwo bafatanye ihene yabo

Taiwan:Abadepite bafatanye mu mashati bakubitana ibipfunsi induru ziravuga



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-20 05:00:42 CAT
Yasuwe: 118


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/TaiwanAbadepite-bafatanye-mu-mashati-bakubitana-ibipfunsi-induru-ziravuga.php