English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Burera:Imboni z'umutekano 620 zikomeje kugira uruhare mu kurwanya igwingira ry'abana

Ubuyobozi bw'akarere ka Burera bwemeza ko nyuma y'aho hashiriweho imboni z'umutekano muri Kano karere cyane mu Mirenge ikora ku mupana uhuza u Rwanda na Uganda zagize uruhare rukomeye mu gufasha guhangana n'igwingira ry'abana ahanini kubera gukumira iyinjizwa rw'ibiyobyabwenge nka KANYANGA.

Burera bavuga ko ubundi bafite imboni z'umutekano zigera kuri 620 zagiye zifite intego yo gucunga uwariwe wese washaka kwinjiza no gukwirakwiza Kanyanga yari yarabaye imwe muri nyirabayazana y'umutekano muke, amakimbirane n'ubusinzi mu miryango byatumaga ababyeyi batabonera umwanya abana.

Ku wa 3 Kamena 2024 ubwo mu Rwanda hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana cyatangirijwe mu Karere ka Burera Umurenge wa Nemba , ubuyobozi bwa Karere ka Burera n'abaturage bishimiye intambwe bamaze kugeraho mu guhashya igwingira.

Ubushakashatsi ku mibereho y'abaturage DHC  bwo muri 2020 bwagaragaje ko akarere ka Burera gafite abana 41.7% bafite igwingira ariko kubera ingamba zashizweho ibipimo bigeze kuri 30.4%  ndetse ngo n'iyonka bahagurukiye kubirandura burundu.

Umuyobozi w'akarere ka Burera Mukamana Soline aganira n'itangazamakuru yavuze ko hafashwe ingamba zikomeye ku bufatanye n'abaturage kugirango umubare w'abana bafite igwingira ugabanuke ndetse banarinde abavuka kugwingira.

Agira ati:"Hari byinshi twakoze ngo imibare igabanuke harimo gushiraho Imboni z'umutekano ziradufasha cyane,wasangaga Kanyanga yarashinze imizi umugabo akaba yibereye mu kunywa izo nzoga ziva mu baturanyi nta mwanya wo guhahira urugo rwe kandi yasinze, abana bari kwirera nta makuru kundyo yuzuye n'ibindi.

Mbere wasangaga ingo nyinshi kubera Kanyanga zugarijwe n'amakimbirane kandi urugo rurimo amakimbirane byose birazamba iterambere ryose rikayoyoka ariko buri wese yahagurukiye gufunga inzira zanyuzwagamo Kanyanga nubwo bitararangira burundu turi gusenyera umugozi umwe."

Uyu muyobozi ashima gahunda Leta yashizeho binyuze mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC kuko inyunganizi ku mirire, gukingira abana no kubaha ibinini by'inzoka bikorwa kugeza kuri buri mudugudu kandi binyuze mu bajyanama b'ubuzima aho bageze hose bakigisha.

Bimwe mubyo imboni z'umutekano zikora harimo gutanga amakuru y'ahanyuzwa Ibiyobyabwenge, kumenyekanisha no gufata abinjiza n'abakwirakwiza Ibiyobyabwenge n'abakora ibyaha bya magendu abafashwe bagahanwa bakabera abandi urugero,kwigisha abaturage mu bukangurambaga,kugenderera ingo zikigaragaramo za Kanyanga n'ibindi.

Uwambajimana Oliva utuye mu Karere ka Burera avuga ko bamaze gusobanukirwa neza ibijyanye n'imikurire y'umwana aho bakimenya ko batwite batangira kwisuzumisha ndetse bagakomeza kwitabira gahunda zo kwita ku babyeyi n'abana zashizweho n'inzego z'ubuzima kugeza umwana agize iminsi 1000.

Agira ati:"N'uyu musaruro turi kubona wo kuba igwingira ryaragabanutse ni ubukangurambaga bwakozwe Kanyanga ziragabanuka,abajyanama b'ubuzima bashiramo imbaraga ubu natwe tumaze gusobanukirwa n'icyo gukora ngo bicike burundu,ubu ingo zacu dusenyera umugozi umwe twamenye akamaro ko kugira umwana utarangwa n'imirire mibi ni byinshi byo kwishimira."

Uyu mubyeyi ashimangira ko mbere byakundaga kugira abana bagwingiye kubera imyumvire yari ikiri hasi ariko kuri ubu buri rugo rufite akarima k'igikoni ndetse ubusinzi mu miryango bwatezaga ibibazo byinshi bwaragabanutse.

Muri iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana hazakorwa byinshi.

Dr Cyiza Fransois Regis, ushinzwe gahunda z’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu mavuriro mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) atangaza ko iki gikorwa cyo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi ari igikorwa ngaruka mwaka kimaze imyaka irenga 4, intego yacyo akaba ari ubukangurambaga mu kwitabira gahunda z’ubuvuzi bwagenewe umubyeyi n’umwana ndetse bagatanga na zimwe muri serivisi z’ibanze abaturage baba bagomba kubona haba umwana cyangwa umubyeyi.

Agaruka ku buzitabwaho muri iki cyumweru yagize ati: “Iki cyumweru kizadufasha kugera ku bana bose bo mu gihugu, ku buryo 95% by’abana babasha kubona serivisi ziba zarabagenewe haba kubaha vitamin A, kubaha imiti y’inzoka ndetse no kubapima ingwingira cyangwa gupima ibibazo by’imirire mibi.”

Dr Cyiza yavuze ko  iki cyumweru kibafasha kubona abana benshi bafite ikibazo ndetse akaba ariho bahera babakurikirana kugira ngo babakure muri cya kibazo cy’imibereho mibi ndetse n’imirire mibi bakabasha kuzamuka ari abana bafite ubuzima bwiza.

Ngo bazagera  ku bana bari hagati y’amezi 6 kugeza ku myaka 2 kuko baba bazi neza ko icyo cyiciro cy’abana bahuye n’ikibazo cy’igwingira aribo babasha gukurikiranwa bakaba bakura neza.

Mu ntego u Rwanda rwari rwihaye nuko igwingira rigabanuka cyane,Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana “NCDA”,  cyemeje ko u Rwanda rwari rwihaye intego ko mu mwaka wa 2024 umubare w’abana bagwingira uzaba wageze byibura kuri 19%, ariko ubushakatsi bwakozwe bwerekanye ko hakiri urugendo kugira ngo iki gipimo kigerweho, dore ko mu mwaka wa 2020 ku rwego rw’igihugu abana bagwingiye bari 33%,bakoze imibare mu Ugushyingo 2023 basanga u Rwanda ruri kuri 25.2% akaba ari imwe mu mpamvu hakenewe imbaraga za buri wese ngo intego yashizweho igerweho.



Izindi nkuru wasoma

Uretse na Congo,u Rwanda rwiteguye kurwanya uwo ariwe wese warushozaho intambara-Perezida Kagame.

Abapadiri babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'umunyeshuri batawe muri yombi

Perezida Kagame yeruye avuga icyo bisaba kugirango intambara muri Congo ihagarare

Nyabihu:Abangavu babyarira iwabo ni nyirabayazana w'igwingira rikomeje gutumbagira

Rubavu:Ababyeyi basabwe kugana amarerero akomeje kuba igisubizo mu kurwanya igwingira



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-04 02:24:39 CAT
Yasuwe: 168


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/BureraImboni-zumutekano-620-zikomeje-kugira-uruhare-mu-kurwanya-igwingira-ryabana.php