Brig Gen Patrick Karuretwa yagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.
Brig Gen Patrick Karuretwa wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), yahawe inshingano nshya agirwa Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, azungirizwa naLt Col Sumanyi Charles wagizwe Visi Perezida.
Inshingano uyu musirikare yahawe zigaragara mu iteka rya Minisitiri w’Intebe ryagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukuboza 2024, nyuma yuko bisuzumiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye tariki 09 Ugushyingo 2024.
Brig Gen Patrick Karuretwa yavuze ko hari impamvu zituma ikinyabupfura kigomba kuza imbere mu Ngabo z’u Rwanda, zirimo kuba uru rwego rusanganywe ububasha bwisumbuyeho, buba bugomba kugira igituma abarukoramo batabwitwaza ngo babukoreshe nabi.
Ati “Disipuline ihabwa imbaraga nyinshi cyane, kugira ngo ububasha tuba dufite n’ibikoresho n’izo nshingano, hatabaho kubukoresha nabi, ni yo mpamvu habaho Inkiko za gisirikare zihariye zihabwa imbaraga zikoreshwa mu buryo bufite uburemere bushobora kuba burenze ubw’izo muri sosiyete nyarwanda isanzwe.”
Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, atangaje ibi ndetse anarahiriye izi nshingano, nyuma y’amasaha macye Urukiko rwa Gisirikare, ruhamije ibyaha bitatu Sergeant Minani Gervais wari ukurikiranyweho kwica abasivile batanu abarasiye mu kabari ko mu Karere ka Nyamasheke, rukamukatira gufungwa burundu no kunyagwa amapeti ya gisirikare
Ni icyemezo cyafashwe nyuma yuko ibi byari byabaye mu kwezi gushize, ariko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bukizeza ko bwafashe ingamba zikomeye zo kuzatuma uyu wari umwe mu ngabo z’u Rwanda ahanwa hakurikijwe amategeko.
Amashuri yize
Brig Gen Karuretwa Patrick wahawe inshingano zo kuba Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, yize amategeko, aho yabanje kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse akaza gukomereza amasomo muri za kaminuza zo hanze y’u Rwanda.
Afite kandi impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya kaminuza yakuye muri The Fletcher School at Tufts University muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Imirimo inyuranye yakoze
Uretse kuba yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda umwanya yari amazeho imyaka itatu aho yazihawe mu kwezi k’Ugushyingo 2021 ubwo yanazamurwaga mu ntera akuwe ku ipeti rya Colonel agahabwa irya Brigadier General, yanagize indi myanya mu buyobozi bukuru bwa RDF, nko kuba yarabaye umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo Kabiri.
Yakoze igihe kinini kandi mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu nshingano zinyuranye zirimo kuba yarabaye Umujyanama Wihariye w’Umukuru w’Igihugu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show