Perezida wa Koreya y’Epfo Yoon Suk Yeol yanze kwegura ahubwo asaba imbabazi.
Perezida wa Koreya y’Epfo Yoon Suk Yeol yagiye kuri Televiziyo y’Igihugu asaba imbabazi abaturage kuba yarashatse gushyiraho amategeko ya gisirikare mu gihugu.
Kuri uyu wa Gatandatu, nibwo Yoon yasabye imbabazi, ariko yanga kwegura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, nk’uko benshi babimusaba ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko ikaba ishaka guterana kugira ngo imweguze.
Ati “Munyihanganire nshaka gusaba imbabazi ku baturage bose bahungabanye. Njye n’ishyaka ryanjye tugiye guterana dushyire ibintu mu buryo dufatanyije n’abandi dukorana.”
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo Perezida wa Koreya y’Epfo Yoon Suk Yeol yahengereye igicuku kinishye ahita atangaza ibihe bidasanzwe mu gihugu avuga ko kigiye kuyobora ku mategeko ya gisirikare kugira ngo arwanye icyugazi cya Koreya ya Ruguru ndetse n’abarwanya ubutegetsi bwe.
Nubwo yari abigenje atyo, muri icyo gicuku abaturage bahise bakoranaho bajya mu mihanda ya Seoul n’Abadepite bahita baterana baburizamo uwo mwanzuro ku buryo bwagiye gucya benshi babona ibyabaye mu gihugu mu makuru bakagira ngo ni filime bari kureba.
Perezida Yoon asabye imbabazi rubanda, mu gihe Polisi y’Igihugu yaherukaga gutangaza ko yamutangijeho iperereza kugira ngo barebe niba nta mpamvu yihise inyuma y’umwanzuro yari yafashe.
Muri Koreya ya Ruguru abaturage batinya ibihe by’amategeko adasanzwe ya gisirikare, bitewe n’uko mu myaka 1980 igihugu cyayobowe n’abasirikare bakajya bashyiraho ibyo bihe bikamara igihe ku buryo byajyaga kubivaho abantu benshi barishwe abandi barwaye ihahamuka.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show