English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Batunguwe no kumva umukecuru arimo gushinja umuyobozi ushaka kumusambanya ku gahato.

Mu karere ka Ruhango ,mu Murenge wa Bweramana mu kagari ka Gitisi , mu Mudugudu Ruvugizo, haravugwa inkuru y’ umukecuru witwa Uzabakiriho Pascasie ushinja ushinzwe umutekano mu mudugudu atuyemo , kumuhoza ku nkeka ashaka ko basambana.

Ibi uyu mukecuru yabitangarije imbere y’inteko rusange y’abaturage irimo n’abayobozi batandukanye barimo abo mu nzego z’umutekano, uyu mubyeyi uri mu kigero cy’imyaka iri hejuru ya 50, yavuze ko umuyobozi witwa Muhayimana Charles yamusabye kuryamana nawe kenshi ngo kuko adakwiye umusaza babana bitewe nuko atamunyuza(kumutosha).

Mu buhamya bwe yeruye avuga ko Muhayimana Charles byageze aho atangira kujya yigabiza urugo rw’umusaza n’umukecuru akamukomangira mu gicuku ahagana saa 1:00 za nijoro maze akaza kubabyutsa we n’umugabo we bikarangira abajyanye kubafungirana mu biro by’Akagari ka Gitisi mu butyo budasobanutse.

Ati ‘’Maze igihe kirekire ntatekanye kubera guhozwa ku nkeke n’ushinzwe umutekano mu mudugudu ntuyemo witwa Muhayimana Charles dupfa ko nanze kuryamana nawe bityo rero bikagira ingaruka mbi ku muryango wanjye.’’

Akomeza ati ‘’Yagerageje kenshi kunsaba ntiyanacika intege ariko nanjye nkamubera ibamba. Yanyumvishije kenshi ko ntakwiye kubana n’umusaza twashakanye kuko ngo atanyuza( kuntosha), ubwo rero abonye byanze atangira kugaba igitero iwanjye aho yaje kudufata mu gicuku Saa Saba z’ijoro akanjyanan n’umugabo wanjye kudufungira ku biro by’akagari ka Gitisi.’’

Nyuma y’iki kirego cyatangiwe imbere y’abaturage n’abayobozi barimo uyobora Akarere ka Ruhango, bagenzi bacu ba  BTN bagerageje kuvugisha Muhayimana Charles ushinjwa n’umukecuru kumuhoza ku nkeke, amubaza niba ibyo avugwaho ari ukuri nuko yabyakiriye maze amubwira ko ibyamuvuzweho byose ari ibinyoma ahubwo byari bigamije kumuhindanyiriza isura cyane ko asanzwe abana neza.

Ati ‘’Ibyabaye byose ni ibinyoma ahubwo bari bagamije kumpindanyiriza isura. Nahohotewe cyane kuko nsanzwe mbana neza n’abaturage.’’

Ku rundi ruhande nubwo hari abaturage bavuga ko uyu muyobozi arengana, hari abandi bavuga ko atari ubwambere ahohotera umuturage wo mu Kagari ka Gitisi.

Umunyamakuru ubwo yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Mutabazi Patrick ku murongo wa telefoni niba iki kibazo yari asanzwe akizi ariko ntibyamukundira kuko yirinze kugira byinshi agitangazaho.

Iyi nkuru turacyayicukumbura  tuzayibagezaho  mu minsi iri imbere.

Yanditswe na Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Kamonyi: Operasiyo idasazwe yasize 8 batawe muri yombi barimo n’itsinda ry’ibihazi.

Umutwe w’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wabonetse mu musarane.

DRC: Perezida Tshisekedi ari mu ihurizo rikomeye nyuma yo gushaka kuvugurura Itegeko Nshinga.

Batunguwe no kumva umukecuru arimo gushinja umuyobozi ushaka kumusambanya ku gahato.

Ntibisazwe: Umuyobozi w’ishuri yatawe muri yombi nyuma yogusambanya uwo bahuje igitsina.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-08 11:43:31 CAT
Yasuwe: 63


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Batunguwe-no-kumva-umukecuru-arimo-gushinja-umuyobozi-ushaka-kumusambanya-ku-gahato.php