English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ngoma: Umutwe w’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wabonetse mu musarane.

Umutwe w’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu karere ka Ngoma wari waraburiwe irengero nyuma yo kwicwa ku wa 14 Nyakanga, wabonetse mu musarane.

Nduwamungu Pauline w’imyaka 66 y’amavuko, yiciwe mu mudugudu w’Akabungo, akagari ka Rubago ho mu murenge wa Rukumberi.

Yishwe aciwe umutwe, igihimba cye kijugunywa mu kimoteri na ho umutwe we ujugunywa mu musarane mbere yo kuboneka ku Cyumweru gishize, nk’uko byemejwe na Biseruka Omar uhagarariye umuryango IBUKA mu karere ka Ngoma.

Ati "Iperereza riri kudufasha kuko hari abakekwa bamaze gutabwa muri yombi bigendanye n’iperereza rigikomeje. Umutwe we wabonetse ejo hashize mu musarane abamwishe bari bawujugunyemo.’’

Ikinyamakuru BWIZA ari nacyo dukesha iyi nkuru cyamenye ko mu batawe muri yombi harimo umusore w’imyaka 19 y’amavuko.

Kugeza ku wa Mbere umurambo wa nyakwigendera ntiwari wagashyinguwe kuko iperereza ryari rigikomeje. IBUKA ivuga ko azashyingurwa ari uko iperereza rya RIB rirangiye.

Nsengimana Donatien.

 



Izindi nkuru wasoma

Nyuma yuko umutwe wa Wazalendo uhawe intwaro zo kurwanya M23, watangiye gusubiranamo.

Umutwe w’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wabonetse mu musarane.

Papa Fransisko yasabye amahanga gucukumbura neza niba Leta ya Israel itari gukora Jenoside.

Perezida Kagame yihanangirije abakomeje guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Adama Dieng ushinzwe gukumira Jenoside muri AU ari mu Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-19 09:34:59 CAT
Yasuwe: 18


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umutwe-wumukecuru-warokotse-Jenoside-yakorewe-Abatutsi-wabonetse-mu-musarane.php