English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bakomeje kwicwa babaziza ko ari Abatutsi cyangwa Abanyamurenge.

 

Amashusho ya kwirakwijwe ku imbuga nkoranya mbaga agaragaza Capitaine Gisore Rukatura(Kabongo) umusirikare wa Congo, agaragaza uyu musirikare aryamye hasi asa n’uwakubiswe,azwengurutswe n’abaturage bavuga yuko ari umukozi wa M23 ushaka kubatera gerenade.

Abaturage bakomeje bamutera amabuye nyuma byaje gutangazwa ko yaje kwicwa atwitswe. Umuyobozi wa M23 yavuze ko babajwe cyane n’urupfu rwa Captain  Rukatura,avuga ko yazize urwango rwabibwe na Leta ya Congo .urwo rwango rukomeje kugira ingaruka no ku baturage ba Congo bavuga ururimi  rw’ikinyarwanda.

Apfuye nyuma ya mugenzi we Major kaminzobe wishwe atwitswe mu Ukuboza 2021 ashinjwa kuba ari Umututsi.

Si ubwa mbere Abasirikare ba Congo bicwa  urwagashinyaguro  bashinjwa ko ari Abanyamurenge cyangwa Abatutsi, Uyu musirikare yiciwe mu gace ka  Ndosho  muri Goma.

 



Izindi nkuru wasoma

Uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yandikiwe urwandiko rumutera ubwoba, 2 batawe muri yombi.

Imiryango iharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yihuje.

Bari kwicwa nk’amasazi: RED-Tabara irigamba kwica Abofisiye bo mu ngabo z’u Burundi 9.

Umutwe w’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wabonetse mu musarane.

Perezida Kagame yihanangirije abakomeje guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-11-10 15:11:28 CAT
Yasuwe: 202


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bakomeje-kwicwa-babashinja-ko-ari-Abatutsi-cyangwa-Abanyamurenge.php