English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bari kwicwa nk’amasazi: RED-Tabara irigamba kwica Abofisiye bo mu ngabo z’u Burundi 9.

Umutwe wa RED-Tabara urwanya Leta y’u Burundi wigambye kwica Abofisiye bo mu ngabo z’u Burundi [FDNB] ndetse unafata ibikoresho bitandukanye bya gisirikare.

Mu itangazo RED-Tabara yasohoye ku mugoroba wo ku wa 25 Ugushyingo 2024, watangaje ko wiciye abasirikare b’u Burundi mu gitero uheruka kugaba ku kigo ingabo za FDNB zateguriragamo ibikorwa bya gisirikare giherereye ahitwa Rubwebwe Tawundi.

RED-Tabara ivuga ko iki gitero cyabaye mu rucyerera rwo ku wa Mbere yacyiciyemo ba Ofisiye icyenda barimo Colonel utatangajwe amazina wayoboraga kiriya kigo ndetse n’umwungiriza we.

Uyu mutwe kandi uvuga ko iki gitero wagifatiyemo imbunda zirenga 50 zo mu bwoko bwa Machine Gun, izindi mbunda nto ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare birimo n’iby’itumanaho, ndetse n’inyandiko nyinshi za bariya ba Ofisiye kuri ubu iri gusesengura.

Uyu mutwe washyize hanze amafoto yerekana intwaro nyinshi, amasasu, ibikoresho bya gisirikare byiganjemo imyambaro, ibyangombwa ndetse n’inyandiko uvuga ko wafatiye muri kiriya gitero.

Ni igitero gikurikira imirwano uriya mutwe umaze amezi abarirwa muri atatu urwaniramo n’Ingabo z’u Burundi ziri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



Izindi nkuru wasoma

Icyakozwe ngo Polisi ifate ingunguru z’umusemburo wifashishwa mu gukora kanyanga.

Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo ku gitutu cyo kwegura nyuma y’urupfu rw’abasirikare 14

M23 yongeye kwisasira ikindi gikonyozi mu ngabo za Congo.

RDC: Umukozi wa Minisiteri y’Ingabo ahagaritswe azira gukoresha amagambo y’amateka.

Umuyobozi w’ishyaka EFF yasabye Ramaphosa gucyura ingabo z’Africa y’Epfo ziri muri RDC.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-26 15:07:08 CAT
Yasuwe: 58


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bari-kwicwa-nkamasazi-REDTabara-irigamba-kwica-Abofisiye-bo-mu-ngabo-zu-Burundi-9.php