English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ba-Rayons hari ingeso mbi mukwiye gucikaho - Mu burakari bwinshi, Reagan Rugaju akebuyeikipe.

Ku Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe 2025, umutoza wungirije wa Rayon Sports, Quanani Sellami, yasezeye ku mirimo ye avuga ko agiye kwita ku mugore we urwaye. Ibi byabaye nyuma y’uko iyi kipe inganyije na Gasogi United ubusa ku busa muri shampiyona.

Nubwo yavuze ko asezeye ku mpamvu z’umuryango, hari amakuru avuga ko kutishyurwa umushahara we w’ikirarane byabaye imbarutso yo kuva muri iyi kipe. Rayon Sports yishyuye abakinnyi bayo, ariko we ntibamwishyura, ndetse yongeye kwibona mu kibazo cyo gusuzugurwa ubwo ikipe yagaruraga umutoza Ayabonga bamwongeza umushahara inshuro ebyiri, mu gihe we yakomeje guhembwa $1,500.

Umunyamakuru wa RBA, Reagan Rugaju, yagaragaje uburakari, anenga ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’abafana bayo, ababwira ko bagomba kureka ingeso mbi yo kurakarira abashaka kwishyurwa ibyo bakoreye. Yavuze ko uburyo Rayon Sports yafashe Sellami ari agasuzuguro gakabije kandi bishobora kugira ingaruka mbi ku mutoza w’umusimbura.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burimo gushaka umutoza mushya wungirije Robertinho, kuko hari abemeza ko Sellami yagize uruhare rukomeye mu mikino ibanza ya shampiyona kurusha umutoza mukuru. Iki kibazo gikomeje kuvugisha benshi mu bakunzi ba Rayon Sports, bamwe bashinja ubuyobozi kutita ku batoza bayo.



Izindi nkuru wasoma

Icyuho cy’uburinganire mu buyobozi bw’Itangazamakuru kiracyahari – Raporo

Ese hari ibyemezo bifatika mu rubanza ruregwamo uwari Gitifu ushinjwa kwakira ruswa 300,000 Frw.

Ba-Rayons hari ingeso mbi mukwiye gucikaho - Mu burakari bwinshi, Reagan Rugaju akebuyeikipe.

Perezida Museveni yagize icyo avuga ku makuru yavugaga ko hari Ingabo ze zagiye kurwanya M23.

Rusizi: Rwabukwisi Zacharie yitabye Imana nyuma yo kuraswa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-04 13:50:53 CAT
Yasuwe: 42


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/BaRayons-hari-ingeso-mbi-mukwiye-gucikaho--Mu-burakari-bwinshi-Reagan-Rugaju-akebuyeikipe.php