English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rusizi: Rwabukwisi Zacharie yitabye Imana nyuma yo kuraswa.

Tariki ya 8 Gashyantare, Rwabukwisi Zacharie, umuturage w’imyaka 31 utuye mu Murenge wa Nzahaha, mu Karere ka Rusizi, yitabye Imana nyuma y’amasasu yatewe n’ingabo za FARDC mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Rwabukwisi yari ari guhinga ku nkengero z’umupaka w’u Rwanda na Kongo, aho amasasu yatangiye kumvikana hafi aho, arimo avugira ku ruhande rwa DRC. Uyu mugabo yarahavuye ahavana n’umugore we, ariko isasu ryahitanye ubuzima bwe, ubwo uyu mugabo yagezwaga mu bitaro basanze yarashwe mu gatuza.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi bwavuze ko isasu ryaturutse muri Congo ryamusanze mu Rwanda. Visimeya w’Akarere ka Rusizi, Alfred Habimana, yatangaje ko umuryango wa Rwabukwisi wifashishije ubuyobozi kugira ngo imirimo y'ishyingurwa izabere ku itariki 12 Gashyantare.

Ati ‘’Isasu ryarasiwe muri Congo ryamusanze mu Rwanda, yitura hasi, abamusanze aryamye bamujyanye kwa muganga basanga yarashwe mu gatuza."

Habimana yibukije abaturage kwitwararika no kwikingira igihe bumvise amasasu, nk'uko byagaragaye mu bihe by’intambara.

Biteganyijwe ko Rwabukwisi azashyingurwa kuri uyu wa 12 Gashyantare.



Izindi nkuru wasoma

Igikwiye gukorwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye

Volleyball: Amakipe yombi ya APR VC yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

Sobanukirwa n'amateka ya George Foreman witabye Imana ku myaka 76

Ikigiye gukorwa nyuma yuko Jennifer Lopez atandukanye na Ben Affleck: Ese agiye kongera gukunda?

Sobanukirwa ibigwi n’amateka by’umunyamakuru Jean Lambert Gatare witabye Imana



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-11 17:16:59 CAT
Yasuwe: 117


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rusizi-Rwabukwisi-Zacharie-yitabye-Imana-nyuma-yo-kuraswa.php