Abasirikare 100 ba RDF basoje amahugurwa yo kurinda abayobozi bakuru(Amafoto)
Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Kanama ingabo z'u Rwanda (RDF), ku bufatanye n'ingabo za Quatar zasoje amahugurwa y'ibyumweru bitandatu yakozwe ku bufatanye bwa RDF na Quatar.
Ni amahugurwa yebereye mu ishami rya gisirikare ry'u Rwanda i Gako yibanze ku bice by'ingenzi birimo kurwanya iterabwoba kurinda abanyacyubahiro no kurwanya imvururu.
Iyi gahunda ihuriweho ishimangira umubano mwiza usanzwe uri hagati y'u Rwanda na Qutar ibyo bikagaragaza ubushake bwabo bwo kongera ubushobozi mu by'umutekano.
Aya mahugurwa aha abasirikare na RDF ubumenyi buhanitse bwo gukemura ibibazo by'umutekano bigenda bigaragaza , kurinda abantu bakomeye guhangana n'iterabwoba guhangana n'imvururu zose hagamijwe kugira uruhare mu mutekano n'ituze haba mu Rwanda ndetse no mu butumwa zirimo no gushimangira ingamba z'umutekano.
Umugaba Mukuru wa RDF, Gen. MK Mubarakh wayoboye umuhango wo gusoza, yashimye abahuguwe bashya ku bwitange na disipuline byatumye baba indashyikirwa mu masomo. Yibukije abahawe impamyabumenyi ko ubuhanga n’ubumenyi bahawe bizagira uruhare runini mu kuzuza inshingano zabo
Yagize ati: "Mboneyeho umwanya wo kubashimira iyi ntambwe yagezweho, ntagushidikanya ko ubu mugiye kurushaho gukora neza no kuzuza inshingano zanyu: Ndashimira kandi Igisirikare cya Qatar kuba cyarasangiye ubumenyi na RDF mu myaka ine twembi twungukiye muri ubu bufatanye aho abantu barenga magana ane bahuguwe muri Qatar no mu Rwanda. ”
Capt Abdulla Al-Marri, Umuyobozi w’amahugurwa yashimye RDF kuba yarateje imbere ubufatanye bwiza hagati ya Qatar n’u Rwanda binyuze mu bufatanye nk’amahugurwa.
Ati: “Aya masomo yatanzwe ashingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi, ubwo buhanga buzafasha abapolisi ba gisirikare ba RDF gukora neza inshingano zabo mu rwego rwo kurinda abanyacyubahiro, kurwanya iterabwoba no kurwanya imvururu."
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show