English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abasirikare 100 ba RDF basoje amahugurwa yo kurinda abayobozi bakuru(Amafoto)

Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Kanama ingabo z'u Rwanda (RDF), ku bufatanye n'ingabo za Quatar zasoje amahugurwa y'ibyumweru bitandatu yakozwe ku bufatanye bwa RDF na  Quatar.

Ni amahugurwa yebereye mu ishami rya gisirikare ry'u Rwanda i Gako yibanze ku bice by'ingenzi birimo kurwanya iterabwoba kurinda abanyacyubahiro no kurwanya imvururu.

Iyi gahunda ihuriweho ishimangira umubano mwiza usanzwe uri hagati y'u Rwanda na Qutar ibyo bikagaragaza ubushake bwabo bwo kongera ubushobozi mu by'umutekano.

Aya mahugurwa aha abasirikare na RDF ubumenyi buhanitse bwo gukemura ibibazo by'umutekano bigenda bigaragaza , kurinda abantu bakomeye guhangana n'iterabwoba guhangana n'imvururu zose hagamijwe kugira uruhare mu mutekano n'ituze haba mu Rwanda ndetse no mu butumwa zirimo no gushimangira ingamba z'umutekano.

Umugaba Mukuru wa RDF, Gen. MK Mubarakh wayoboye umuhango wo gusoza, yashimye abahuguwe bashya ku bwitange na disipuline byatumye baba indashyikirwa mu masomo. Yibukije abahawe impamyabumenyi ko ubuhanga n’ubumenyi bahawe bizagira uruhare runini mu kuzuza inshingano zabo

Yagize ati: "Mboneyeho umwanya wo kubashimira iyi ntambwe yagezweho, ntagushidikanya ko ubu mugiye kurushaho gukora neza no kuzuza inshingano zanyu: Ndashimira kandi Igisirikare cya Qatar kuba cyarasangiye ubumenyi na RDF mu myaka ine twembi twungukiye muri ubu bufatanye aho abantu barenga magana ane bahuguwe muri Qatar no mu Rwanda. ”

Capt Abdulla Al-Marri, Umuyobozi w’amahugurwa yashimye RDF kuba yarateje imbere ubufatanye bwiza hagati ya Qatar n’u Rwanda binyuze mu bufatanye nk’amahugurwa.

Ati: “Aya masomo yatanzwe ashingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi, ubwo buhanga buzafasha abapolisi ba gisirikare ba RDF gukora neza inshingano zabo mu rwego rwo kurinda abanyacyubahiro, kurwanya iterabwoba no kurwanya imvururu."



Izindi nkuru wasoma

Abasoje amasomo mu Itorero indangamirwa ikiciro cya 14 bahawe impanuro na Minisitiri w'intebe

Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya gukorana kugirango buzuze neza inshingano

Abasirikare 100 ba RDF basoje amahugurwa yo kurinda abayobozi bakuru(Amafoto)

Abapolisi 50 basoje amahugurwa yo kurinda abayobozi bakuru

Abasirikare ba Afurika y'Epfo bagizwe abere ku cyaha cy'ubusambanyi



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-15 14:37:43 CAT
Yasuwe: 58


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abasirikare-100-ba-RDF-basoje-amahugurwa-yo-kurinda-abayobozi-bakuruAmafoto.php