English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Devis Manzi ukekwaho kuriganya Abanyarwanda asaga miliyoni 10$ agiye kuburanishwa

Davis Sezisoni Manzi, Umuyobozi w'ikigo gitanga serivise zivunjisha kuri Internert cyitwa "Billion Traders FX", aratangira kuburanishwa ku byaha akurikiranyweho birimo kuba yarariganije Abanyarwanda 500 amafaranga agera kuri miliyoni 10$.

Manzi Davis yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ku wa 30 Nyakanga 2024. Akurikiranyweho ibyaha by’iyezandonke, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko.

Biteganyijwe ko uyu mugabo ukekwaho kuriganya Abanyarwanda 500, aratangira kuburana kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024 ku ifungwa n’ifungurwa, aburanire mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo nk’uko The New Times yabyanditse.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry aherutse kubwira IGIHE ko “uyu  mugabo yakoraga ibi byaha afatanije n'umugore we kuva mu mwaka wa 2020. Kugeza ubu umugore we akaba ari gukurikiranwa adafunze”

Ati “Uyu mugabo afatanyije n’umugore we yagiye ashishikariza abantu gushora amafaranga mu kigo cye Billion Traders FX, gikora ibikorwa byo kuvunja amafaranga kuri internet, abizeza kujya abungukira inyugu zigera kuri 50% y’ayo bashoye buri mezi atanu ku muntu washoye ibihumbi 10$, aho abona 4,000$ buri kwezi. Bizezwaga ko uko bashoye menshi ariko inyungu ziyongera."

Dr. Murangira yavuze ko “abantu bamaze kubona ko inyungu bijejwe zitaboneka nibwo batanze ikirego. Abamaze kugaragaza ko bashoye amafaranga muri Billion Traders FX barenga abantu 500. Bakaba barashoyemo arenga miliyoni 10$.”

Imirimo Manzi yakoraga izwi nka ‘Forex Trading’. Ni ijyanye no kuvunjisha amafaranga ariko hagamijwe ubucuruzi, bikagendana n’uko agaciro k’ifaranga gahagaze.

Mbere yuko Manzi atabwa muri yombi, yari yavuze ko arubahirije amasezerano yagiranye n'abanyarwanda bitewe nuko ikigo cya IC Market cyafunze konti za Billion Traders FX bituma abura uko yishyura.

IC Markets ni ikigo kibarizwa muri Seychelles kizobereye muri iyo mirimo cyafatanyaga na Billion Traders FX gucuruza imari y’Abanyarwanda.

Manzi yavuze ko bagerageje uko bashoboye ngo izo konti zirekurwe biranga hifashishwa ubuyobozi ku rwego rw’ibihugu aho yashimangiye ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yavuganye n’iya Seychelles kuri icyo kibazo.



Izindi nkuru wasoma

RIB yerekanye Abameni bamaze kwiba miliyoni 420

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane

Jenifer Lopez agiye gutandukana n'umugabo wa kane



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-19 11:29:29 CAT
Yasuwe: 64


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Devis-Manzi-ukekwaho-kuriganya-Abanyarwanda-asaga-miliyoni-10-agiye-kuburanishwa.php