English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amavubi arikwitegura ingwe za Benin yatangiye gukora  imyitozo ikarishye.

Imyitozo  y’ikipe y’igihugu  y’u Rwanda Amavubi  yayitangiye  ku wa 30 nzeri 2024 ku kibuga cy’imyitozo  kiri inyuma ya Stade Amahoro.

Iyi myitozo ya mbere yari yiganjemo abakinnyi bashya  bahamagawe mu ikipe y’igihugu bwa mbere barimo  Johan Marvin Kury ukina mu Busuwisi, Salim Abdallah wa Musanze FC  n’abandi.

Iyi myitozo y’amavubi iri kuyikora yitegura imikino ibiri  izabahuzamo na Benin mugushaka itike y’Igikombe cy’Afurica kizaba umwaka utaha muri Marco.

Mu bandi bakinnyi biganjemo abakina hanze y’u Rwanda  ntibitabiriye iyi myitozo  kubera ko batari bagera mu Rwanda  kubera amakipe bakinamo agikomeje imikino abo barangajwe imbere na kapiteni w’ikipe y’igihugu amavubi, Bizimana Djihad,Manzi Thierry,Emmanuel Imanishimwe, Mugisha Bonheur,Iishimwe Anicet  uherutse kuboana ikipe nshya n’abandi.

Amavubi azakina na Benin  imikino ibiri. Umukino ubanza uzabera i Abidja  tariki ya 11 Ukwakira  2024 mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali  kuri Stade nkuru y’igihugu  ku wa 15 Ukwakira 2024.

Mu itsinda u Rwanda riherereyemo  riyobowe na Nigeria n’amanota 4. Benin ifite amanota  atatu, u Rwanda  rufite amanota abiri  na ho Libya n’iyanyuma  mu istinda  n’inota rimwe mu mikino ibiri imaze  gukinwa muri iri tsinda.

 

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Ikipe y’Igihugu Amavubi ntago izitabira imikino ya CHAN 2024, menya uko amatsinda ahagaze.

Rukara rwa Bishingwe Intwari yanze kwegamira ubukoroni bw’Abadage ni muntu ki?

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije uwiyitaga Komanda ushinjwa ibyaha bikarishye.

Abanyeshuri bategetswe gukora za ‘pompages’ 368 mu minota 50, bibaviramo kujya mu bitaro.

MINISANTE yatangaje ko irimo gukora inyigo yo guca burundu kugemurira ibiribwa abarwayi ku bitaro.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-01 09:37:23 CAT
Yasuwe: 81


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amavubi-arikwitegura-ingwe-za-Benin-yatangiye-gukora--imyitozo-ikarishye.php