Amavubi agomba gutsinda South Sudan kugirango ikomeze muri CHAN, ese intsinzi irashoboka?
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, iritegura gucakirana na South Sudan ku mukino wo kwishyura mu majonjora y’irushanwa rya CHAN 2024. Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali uyu munsi tariki ya 28 Ukuboza 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Umukino ubanza wabereye i Juba muri South Sudan warangiye ikipe ya South Sudan itsinze u Rwanda ibitego 3-2, bituma Amavubi asabwa intsinzi ikomeye kugira ngo akomeze mu kindi cyiciro.
Nyuma yo gutsindwa mu mukino ubanza, Amavubi yagaragaje icyizere cyo kugaruka mu mukino wo kwishyura. Abakinnyi barimo MUHIRE Kevin na NIYIGENA Clement biyemeje gutanga ibyo bafite byose kugira ngo bashimishe Abanyarwanda bose muri rusange.
Itiki ya make ni 1,000 RWF, abafana barasabwa kuza gushyigikira Amavubi, kuko ari amahirwe yo guhindura amateka no gukomeza mu irushanwa rya CHAN.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show