English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Amarangamutima ya Wema Sepetu nyuma yo kubona ko benshi bamwifuriza ubukwe bwiza


Ijambonews. 2020-06-01 08:08:21

Wema Isaac Sepetu wamama mu gukina filime muri Tanzania akaba yaranabaye nyampinga w’iki gihugu 2006, yashimiye Imana kubona abantu batandukanye barimo abafana be bamwifuriza gushinga urugo kandi akagira ubukwe bwiza.

Ibi Wema yabitangaje nyuma y’inkuru zakwirakwiye ku mbuga nkoranyamba zivuga ko yakoze ubukwe bitewe n’amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga agaragara nk’umugeni, akaba yatangaje ko afite ibyishimo kubona abantu bamwifuriza ubukwe bwiza akaba yizera ko n’Imana izumva amasengesho ya bo.

Yaize ati“maze kubona uburyo abantu bankundamo banyifuriza urugo rwiza nyuma y’uko mvuze ko narushinze, ndasaba Imana ngo ihe umugisha ibyifuzo bya bo.

Nizera ko ibyo bizaba mu minsi iri imbere ariko ni ku bushobozi bw’Imana yo mu ijuru natwe twese.”

Wema Sepetu wumvikanye mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz bakaza gushwana, akitangariza ko yakuyemo inda 2 za nyakwigendera Kanumba, avuga ko n’ubwo yashyize hanze amafoto ameze nk’umugeni ariko nta bukwe yakoze gusa ngo ni mu minsi iri imbere.

Ifoto Wema yashyize Ku mbuga nkoranyambaga, benshi bakavuga ko yakoze ubukwe



Izindi nkuru wasoma

Volleyball: Amakipe yombi ya APR VC yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

Ikigiye gukorwa nyuma yuko Jennifer Lopez atandukanye na Ben Affleck: Ese agiye kongera gukunda?

Icyo urubyiruko rwemereye AFC/M23 nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Walikare

Ndasaba amahoro arambye n’u Rwanda - Perezida Tshisekedi nyuma yoguhura na Kagame

Israel yasohoye itangazo rishobora guteza intambara nshya, nyuma y’igitero cyahitanye abantu 330



Author: Ijambonews Published: 2020-06-01 08:08:21 CAT
Yasuwe: 1646


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Amarangamutima-ya-Wema-Sepetu-nyuma-yo-kubonana-benshi-bamwifuriza-ubukwe-bwiza.php