English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Amarangamutima ya Wema Sepetu nyuma yo kubona ko benshi bamwifuriza ubukwe bwiza


Ijambonews. 2020-06-01 08:08:21

Wema Isaac Sepetu wamama mu gukina filime muri Tanzania akaba yaranabaye nyampinga w’iki gihugu 2006, yashimiye Imana kubona abantu batandukanye barimo abafana be bamwifuriza gushinga urugo kandi akagira ubukwe bwiza.

Ibi Wema yabitangaje nyuma y’inkuru zakwirakwiye ku mbuga nkoranyamba zivuga ko yakoze ubukwe bitewe n’amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga agaragara nk’umugeni, akaba yatangaje ko afite ibyishimo kubona abantu bamwifuriza ubukwe bwiza akaba yizera ko n’Imana izumva amasengesho ya bo.

Yaize ati“maze kubona uburyo abantu bankundamo banyifuriza urugo rwiza nyuma y’uko mvuze ko narushinze, ndasaba Imana ngo ihe umugisha ibyifuzo bya bo.

Nizera ko ibyo bizaba mu minsi iri imbere ariko ni ku bushobozi bw’Imana yo mu ijuru natwe twese.”

Wema Sepetu wumvikanye mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz bakaza gushwana, akitangariza ko yakuyemo inda 2 za nyakwigendera Kanumba, avuga ko n’ubwo yashyize hanze amafoto ameze nk’umugeni ariko nta bukwe yakoze gusa ngo ni mu minsi iri imbere.

Ifoto Wema yashyize Ku mbuga nkoranyambaga, benshi bakavuga ko yakoze ubukwe



Izindi nkuru wasoma

Ibyaranze ubukwe bwa Musengamana BĂ©atha wamenyekanye mu ndirimbo Azabatsinda Kagame.

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.

Uganda: Abantu Umunani basezerewe nyuma yo gukira Ebola, abandi amagana bari mu kato.

Rukoma: Polisi yamennye inzoga z’inkorano mu ruhame nyuma y’umukwabu ukomeye.

Rayon Sports yakomeje muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo guhemukira Rutsiro FC.



Author: Ijambonews Published: 2020-06-01 08:08:21 CAT
Yasuwe: 1595


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Amarangamutima-ya-Wema-Sepetu-nyuma-yo-kubonana-benshi-bamwifuriza-ubukwe-bwiza.php