Amakuru mashya: Uburundi bwemeje ko hari ingabo zayo zapfiriye muri Congo.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Burundi, bwemeje ko hari abasirikare b’iki Gihugu bapfira ku rugamba bagiye gufashamo igisirikare cya DRC, buvuga kandi ko ibyo ari ibisanzwe, ngo kuko urugamba ni urugamba, hari abapfa.
Nyuma y’igihe gito havugwa amakuru ku ngabo z’Uburundi ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubuyobozi bw’igisirikare bwamaze kwemeza ko hari abasirikare bacyo bahasize ubuzima.
Mu itangazo ryatanzwe, igisirikare cyavuze ko aba basirikare bapfuye bari mu bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro, ariko nticyatangaje umubare wabo.
Uruhare rw’Uburundi muri Congo rwagiye ruvugwaho byinshi, aho ingabo z’Uburundi zagiye zoherezwa mu bikorwa bigamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro nka RED-TABARA na M23.
Nubwo mbere bagiye bamagana amakuru avuga ku byago ingabo zabo zihura na byo, ubu byemejwe ko zimwe mu ngabo zabo zaburiye ubuzima mu ntambara zikomeye.
Ubuyobozi bw’igisirikare cy’Uburundi bwagaragaje ko nubwo hari abapfuye, ibikorwa byabo bikomeje kandi ko intego ari ugukomeza kubungabunga umutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari.
Bwongeye gusaba abaturage kugira icyizere, bwirinda kugendera ku makuru adafite ishingiro yakwirakwizwaga mbere.
Ibi byatumye abantu bibaza byinshi: ese umubare nyakuri w’abapfuye uramenyekana ryari? Ni uruhe ruhare rw’Uburundi muri Congo, kandi ibikorwa byayo birakorwa mu mucyo?
Iyi nkuru irakomeza gukurura impaka, cyane mu gihe akarere kugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke. Ni ngombwa gukurikirana uburyo ibi bikorwa by'igisirikare bizakomeza kugenda mu minsi iri imbere.
.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show