English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amakuru mashya: FERWAFA  yatanze igihe ntarengwa cyo kwiyandikisha mu Gikombe cy’Amahoro.

Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), ryamenyesheje amakipe akina ibyiciro bitatu ko ryongereye igihe cyo kwiyandikisha mu Gikombe cy’Amahoro, itariki ntarengwa iba 12 Ugushyingo 2024.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Ugushyingo 2024, ni bwo Ubunyamabanga bwa FERWAFA bwoherereje ub utumwa amakipe yose buyamenyesha izo mpinduka.

Ibi byaje nyuma y’uko tariki ya 5 Ugushyingo yari yatanzwe mbere igeze hari amwe mu makipe akibura ku rutonde rw’ayiyandikishije bituma atari kugaragara mu azahatana muri iryo rushanwa.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri E-Mail yahawe amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere, icya Kabiri n’icya Gatatu igira iti “Twishimiye kubamenyesha ko igihe cyo kwiyandikisha kuzitabira Igikombe cy’Amahoro cyongerewe, mukaba mwemerewe kwiyandikisha kugeza tariki ya 12 Ugushyingo 2024 mbere ya saa Sita z’ijoro.”

Urutonde rw’amakipe yamaze kugaragara ku rutonde harimo 10 yo mu Cyiciro cya Mbere, 13 yo mu Cyiciro cya Kabiri n’andi ane yo mu Cyiciro cya Gatatu.

Amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere yiyandikishije ni Bugesera FC, Mukura VS, Rutsiro FC, Marines FC, Gasogi United, Muhazi United, Musanze FC, Vision FC, AS Kigali na APR FC.

Amakipe y’Icyiciro cya Kabiri ni Intare FC, Ivoire Olympic, Interforce, Unity, Sina Gerard, Addax, UR FC, TsindaBatsinde, Nyanza FC, Esperance FC, Etoile de l’Est, Motard FC na AS Muhanga.

Ayo mu Cyiciro cya Gatatu ni Irakenewe FC, Nyabihu Young Boys, Ejoheza FC na Classic FC.

Amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere atari yaribonye ku rutonde harimo Kiyovu Sports, Rayon Sports, Amagaju FC, Etincelles FC, Police FC na Gorilla FC.

Police FC ni yo yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2024 nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-1, ihagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2024-2025.



Izindi nkuru wasoma

Ibibazo by'umutekano ku banyamakuru: Imbogamizi zo zikomeye mu bihe by'intambara.

Amakuru mashya: Uburundi bwemeje ko hari ingabo zayo zapfiriye muri Congo.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yatanze urugero rwiza rwo gushyigikira abahanzi.

AS Kigali ntiyabashije kwikura imbere ya Etincelles FC mu gikombe cy’Amahoro uko imikino yarangiye

Umuhanzi Passy Kizito uri kurwana no kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru ni muntu ki?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-07 16:40:14 CAT
Yasuwe: 72


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amakuru-mashya-FERWAFA--yatanze-igihe-ntarengwa-cyo-kwiyandikisha-mu-Gikombe-cyAmahoro.php