AS Kigali ntiyabashije kwikura imbere ya Etincelles FC mu gikombe cy’Amahoro uko imikino yarangiye.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025, hakinwe imikino ibanza ya 1/16 cy’igikombe cy’Amahoro. Ni imikino yatangiye ku isaha ya saa cyenda z’amanwa. Umwe mu mikino yari ihatse indi ni umukino wahuzaga ikipe ya AS Kigali na Etincelles FC.
Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali Pele Stadium, wari umukino mwiza cyane ikipe zombi zagerageje kwatakana ndetse n’ibitego biza kuboneka ari byinshi. Ikipe ya AS Kigali yatsinzwe ibitego 3 yo ibashaka kwinjiza ibitego 2.
Iyindi mikino yakinwaga harimo uwahuzaga ikipe ya Musanze FC na Muhisimbi FC birangira ikipe ya Musanze FC nk’ikipe nkuru yitwaye neza itsinda ibitego 2-0 byose byatsinzwe na Lethabo Mathaba. Umukino waberaga kuri Sitade y’akarere ka Muhanga warangiye ikipe ya AS Muhanga itsinze Etoile De L’est igitego 1-0.
Indi mikino Nyabihu young Boyz yatsinzwe 3-1 na City Boyz , United Stars itsindwa 4-0 na Amagaju FC, UR FC yatsinzwe na Nyanza FC ibitego 3-2 naho Intare FC zitsinda ibitego 2-0 Ivoire Olympique.
Kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, ikipe ya Kiyovu Sports izakina umukino ubanza n’ikipe ya Rutsiro FC. Ni umukino uzaba utoroshye uzabera kuri Kigali Pele Stadium, ku isaha ya saa cyenda z’amanwa.
Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura y’igikombe cy’Amahoro izaba tariki 21 na 22 Mutarama 2025.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show