Amakuru ababaje: Rene Bluce wari umuganga wa Gicumbi FC yitabye Imana.
Rene Bluce wari umuganga w’ ikipe ya Gicumbi FC yitabye Imana kuri uyu wa 7 Ukuboza 2024 azize uburwayi.
Uyu muganga mu gitondo kuri telefoni ye ngendanwa, yari yashyizeho ubutumwa kuri watsap (status) avuga ko asaba Imana imbabazi mu gihe yaba yarakosheje akiri ku isi, asaba ko mu gihe azashiramo umwuka imana yazamwakira mu bayo.
Rene Bluce yari amaze igihe arwariye mu bitaro bya Kigali CHUK, abakunzi be bakaba bari bamaze minsi bakukusanya inkunga y’amafaranga yabafasha ngo avurwe akire ariko bikanga.
Usibye kuba yari umuganga w’ikipe ya Gicumbi FC, yanakoreraga ku Igonderabuzima cya Byumba aho bakirira abarwayi mbere yo kubohereza mu bitaro bya Byumba mu gihe bahabwa Transfer.
Ubuyobozi bw’Akarere n’ abakunzi b’ ikipe ya Gicumbi FC bihanganije umuryango wa Rene, babinyujije ku rubuga bahuriragaho n’uyu muganga biyemeza kubafata mugongo.
Yanditswe na Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show