English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Impinduka mu ruzinduko rwari kuzahuza M23 n’impuguke za Loni

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu watangaje ko gahunda yari ihari yo guhura n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yahindutse ku munota wa nyuma.

Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ihinduka ry’iyo gahunda ryatewe n’ibindi byihutirwa.

Ati: “Binyuranyije na gahunda yari yemeranyijweho n’itsinda ry’impuguke za Loni kuri Congo, inama yari yateguwe ntikibaye kubera ibyihutirwa byabaye ku munota wa nyuma. AFC/M23 irisegura kuri iri hinduka rya gahunda.”

Mu byari kuba bizigenza mu mujyi wa Goma, harimo gusuzuma ibyifuzo bya M23 kuri Leta ya RDC, ihagarikwa ry’imirwano kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bikomeze no gucyura impunzi ziri mu mahanga n’imbere mu gihugu.

Izi mpuguke kandi zagombaga gukusanya amakuru ajyanye n’ubufatanye bw’ingabo za RDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na CNRD-FLN irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse n’ibikorwa by’ingabo z’u Burundi muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Byari biteganyijwe kandi ko zizasuzuma imibereho y’abasirikare ba RDC n’abo mu yindi mitwe barambitse intwaro nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama na Bukavu tariki ya 16 Gashyantare.

Raporo zitegurwa n’izi mpuguke ni zo inzego za Loni zishingiraho zifata ingamba zitandukanye, zigamije kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu runaka, gusa akenshi zagiye zishinjwa kubogama kuko hari ubwo zatangaga amakuru kandi zitarageze aho zikwiye kuyakura.



Izindi nkuru wasoma

Impinduka mu ruzinduko rwari kuzahuza M23 n’impuguke za Loni

Perezida Tshisekedi yemeye ibiganiro na M23: Impinduka mu mvugo ye?

Amateka, Ubukoloni n’ubushotoranyi: Icyo Kagame avuga ku Bubiligi n’Uburasirazuba bwa Congo

Hatangajwe impamvu uruzinduko rwa Perezida Kagame rwimuriwe muri BK Arena

Ambasaderi Rwamucyo Ernest arasoza inshingano ze muri Loni: Ese ni inde uzamusimbura?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-22 11:45:06 CAT
Yasuwe: 13


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Impinduka-mu-ruzinduko-rwari-kuzahuza-M23-nimpuguke-za-Loni.php