English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bruce Melodie uri kubarizwa muri Canada agiye gusohora indirimbo nshya mbere yo gusesekara i Kigali.

Umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Melodie uri kubarizwa muri Canada, aho agiye gutaramira abakunzi b’umuziki we, yatangaje ko agiye gushyira indirimbo hanze mbere yuko agaruka ku butaka bw’u Rwanda.

Uyu muhanzi wigaruriye imitima y’abatari bake, ibi yabivuze ari mu kiganiro yagiranye na Run plus ku muyoboro wabo wa YouTube, ku wa 25 ukwakira 2024.

Bruce Melodie yabajijwe niba ateganya gukorera indirimbo muri Canada muri kino gihe ari no gutegura ibitaramo, amusubiza agira ati ‘’ Kuyikorera hano biragoye gusa bizaterwa n’umwanya kuko haba hari n’ibindi byinshi dukora, ariko hari iyo nzasohora nkiri hano”

Ibi uyu muhanzi yabibajijwe nyuma yo gusubiramo zimwe mu ndirimbo azakoresha mu gutaramira abakunzi b’umuziki we muri iki gihugu, abifashijwemo n’itsinda ry’abacuranzi  bazafatanya muri ibi bitaramo.

Mu mijyi iteganyijwe kuberamo ibi bitaramo, Harimo Ottawa, Montreal ,Toronto na Vancouver.



Izindi nkuru wasoma

Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREREYE CYUVE MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-26 13:45:14 CAT
Yasuwe: 524


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bruce-Melodie-uri-kubarizwa-muri-Canada-agiye-gusohora-indirimbo-nshya-mbere-yo-gusesekara-i-Kigali.php