English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Afurika y’Epfo yasohoye itangazo rikakaye nyuma yo  kwakira za Kajoriti zayo zikubutse muri DRC.

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyemeje ko abasirikare bacyo bakomerekeye mu butumwa bwa SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) batashye ari inkomere, bagomba kwitabwaho byihuse.

Ku wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025, abasirikare basaga 200 bakomerekeye mu mirwano bagarutse mu bihugu byabo, banyuze mu Rwanda. Muri bo, 129 ni abo muri Afurika y’Epfo, 40 bakomoka muri Malawi, naho 25 bakomoka muri Tanzania. Aba bose bavuye mu kigo cya gisirikare cya Mubambiro muri DRC.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na SANDF kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2025, ryashyizweho umukono na Siphiwe Dlamini ushinzwe itumanaho, ryemeza ko aba basirikare bari mu bihe bikomeye kandi bakeneye ubutabazi bwihuse.

Ryagiraga riti: "Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) kiremeza ko itsinda ry’abasirikare bakomeretse bikomeye bakeneye ubutabazi bwihuta bw’abaganga bacyuwe bavanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi bazahabwa ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru.’’

SANDF yemeje ko hari abandi basirikare bakomerekeye muri DRC bagomba gutaha muri iki cyumweru. Yongeye gusaba abaturage kubaha ubuzima bwite bw’aba basirikare n’imiryango yabo.

Ubutumwa bwa SADC muri DRC bwakomeje kugira ibibazo by'umutekano, aho abasirikare bayo bahanganye n’imitwe yitwaje intwaro. Kuva ubu butumwa bwatangira, ibihugu bitandukanye byoherejemo abasirikare, ariko abenshi bagiye bagira ibibazo by’ibikomere n’urusobe rw’ibibazo bya gisirikare.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA HABINEZA Xxx RISABA GUHINDURA AMAZINA

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA IHEREREYE MUSANZE

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Harry Maguire yagejeje Manchester United muri ½ cya Europa League mu mukino utazibagirana

Umufana wa Nasarawa United yakatiwe nyuma yo kujomba icyuma umukinnyi wa Plateau United FC



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-25 18:03:18 CAT
Yasuwe: 248


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Afurika-yEpfo-yasohoye-itangazo-rikakaye-nyuma-yo--kwakira-za-Kajoriti-zayo-zikubutse-muri-DRC.php