Abo mu ishyaka rya Tshisekedi bateye urugo rwa Kabila bafatwa mpiri
Kuri uyu wa Gatatu urugo rw'uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Joseph Kabira, rwagabweho igitero n'urubyiruko rwo mu ishyaka UDPS rya Perezida Perezida Felix Tshisekedi rurwana inkundura n'abasirikare barinda urugo rwa Kabila.
Amakuru avuga ko muri icyo gitero habayeho kurasana maze batatu mu bari bagabye icyo gitero bafatwa mpiri.
Mu mafoto yagiye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abafashwe mpiri bambaye imipira iriho ifoto ya Perezida Felix Tshisekedi.
Umugore wa Joseph Kabila Olive Lembe nyuma y'icyo gitero yashinje ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuba aribwo bwohereje urwo rubyiruko kugirango rumwivugane.
Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru yavuze ati"Bari babohereje kunyivugana sinavuga ngo abaduteye bari bangahe ariko bari benshi cyane.
Uyu mugore kandi yashinje ubu butegetsi kuba buri gukora ibishoboka byose kugirango bwirukana umuryango wa Kabila muri icyi gihugu kandi mu byukuri ariho abawugize bavuka ndetse bakaba ari naho bakuriye.
Urugo rwa Joseph Kabira rwagabweho igitero ruherereye muri Komine Gombe mu mujyi wa Kinshasa.
Joseph Kabila yabaye Perezida wa Repubuliaka Iharanira Demukarasi ya Congo kuva muri Mutarama 2001 kugeza muri Mutarama 2019 ahita asimburwa na Perezida Felix Tshisekedi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show